Alien Skin n’abagize itsinda rye rya “Fangone Forest" bafatiwe mu kibuga cya Wankulukuku ku wa 27 Werurwe 2026.
Bigaragara mu mashusho yasakaye kuri X, aho abari bambaye impuzankano ya gipolisi baparitse imodoka bahita bayiburiza barabatwara.
Ntacyo ubuyobozi burabitangazaho, ariko bikekwa ko byaba byatewe n’uko uyu muhanzi aherutse gushinjwa gukora ubuhanzi bwe yifashisha imyenda n’ibimenyetso bya gisirikare mu buryo bushobora kuba bunyuranyije n’amategeko.
Iri tabwa muri yombi rije nyuma y’amasaha make akoreye igitaramo mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya “Kitebi Secondary School”.
Alien Skin yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize ubwo habonekaga videwo imugaragaza yambaye kandi yikwije impuzankano ya gisirikare, agaragariza mu birori ko yurijwe mu ntera cyangwa yazamuriwe ipeti mu gisirikare. Muri ibi birori yakoraga, yagaragaje ibendera ry’ikirango cy’iri tsinda rye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!