00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Bonhomme yatumiwe mu Bubiligi mu bikorwa byo kwibuka abazize Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 April 2017 saa 01:06
Yasuwe :

Bonhomme uzwi cyane mu muziki w’indirimbo zitanga ubutumwa bwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yagiye mu Bubiligi kwitabira ibikorwa bizahuza Abanyarwanda mu Mijyi itandukanye y’iki gihugu.

Uyu muhanzi yagiye kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, yatumiwe n’Umuryango Ibuka mémoire & Justice mu Bubiligi. Yabwiye IGIHE ko yavuye mu Rwanda kuwa Kane w’icyumweru gishize agera mu Bubiligi kuwa 7 Mata 2017 ndetse yitabira urugendo rwo kwibuka[ rwatangiriye kuri ahitwa Palais Royal rusorezwa kuri Palais de Justice].

Yagize ati “Nageze mu Bubiligi kuwa Gatanu ni naho natangiriye icyumweru cyo kwibuka, nifatanyije n’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi mu rugendo rwo kwibuka abazize Jenoside nyuma hari ibindi bikorwa byabaye ndetse natanzemo ubuhamya ku ndirimbo zanjye n’impamvu naziririmbye.”

Yongeyeho ati “Mu kiganiro natanze muri uwo mugoroba wo kwibuka navuze ku butumwa ndirimba, nasobanuye byimbitse impamvu nabaye umuhanzi […] Nababwiye ko niyemeje kuririmba by’umwihariko nibanda ku bihangano birimo ubutumwa bwo guha icyubahiro no kwibuka abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nabikoze nk’uburyo bwiza bwo kubika amateka twanyuzemo nk’Abanyarwanda kugira ngo n’igihe nzaba ntakiriho buzakomeze buvugwe.”

Muri uyu mugoroba wo kwibuka abazize Jenoside, Bonhomme yaririmbyemo indirimbo zirimo iyitwa “Iyaba”, “Ijambo rya nyuma”, “Wasaga ute”, “Ukiriho”, “Sinamenye aho wiciwe” n’izindi.

Yanabonanye n’Umufaransa Alain Gauthier[Umuyobozi w’Urugaga rw’imiryango yiyemeje gushakisha no gushyikiriza ubutabera abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda baba mu Bufaransa (CPCR)] n’abo mu muryango we.

Bonhomme yavuze ko nyuma y’ibi bikorwa yaririmbyemo yatumiwe mu yindi mihango izabera mu Mujyi wa Liège ku itariki ya 15 Mata 2017 hanyuma azasoreze urugendo rwe i Louvain-la-Neuve kuwa 22 Mata 2017.

Bonhomme ari mu bitabiriye urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi
Bonhomme yabonanye na Alain Gautier uyobora CPCR
Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bongeye kwibukira ku rwibutso ruri muri komine ya Woluwe Saint Pierre nyuma y'imyaka itanu yari ishize
Ambasaderi Nduhungirehe n'umugore we bakiriye Bonhomme waje aturutse mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages