Uyu muhanzi witabiriye iri serukiramuco bwa kabiri nyuma y’iryo yatumiwemo mu 2016 yavuze ko yishimiye gususurutsa abitabiriye Amani Festival ibaye ku nshuro ya gatanu kuko indirimbo akunze kuririmba ngo zifite aho zihuriye n’inyito yaryo, byose byogeza urukundo.
Zao Zoba akigera ku rubyiniro mu Mujyi wa Goma yatangiye kuririmba yishimiwe n’abakunzi be bari baje ku bwinshi. Yaririmbanye umurindi abafana bamufasha na we bimutera imbaraga gusa yageze ku ndirimbo yakunzwe na benshi ‘Ancien Combattant’ abitabiriye basagwa n’akanyamuneza.
Aganira n’itangazamakuru nyuma y’igitaramo, Zao Zoba Casmir, yavuze ko yishimiye uko iri serukiramuco rya Amani ryagenze ndetse n’uburyo yakiriwe mu Mujyi wa Goma nyuma yo gususurutsa abakunzi b’umuziki bagataha baseta ibirenge.
Yavuze ku ndirimbo ye yahagurukije benshi nubwo imaze igihe kirekire izwi.
Yagize ati “Indirimbo ‘Ancien Combattant’ nayiririmbye mu myaka 35 ishize, gusa iracyakunzwe kuko abakunzi banjye sinava ku rubyiniro ntayibacurangiye kandi nanjye iri mu zinshimisha kuko tuyifatanya. Nk’uko nkunda guharanira amahoro numva ari bwo butumwa natanga aho nyuze hose.”
Umuhanzi Zao Zoba Casmir yabonye izuba ku wa 24 Werurwe 1953, album ye ya mbere yakunzwe n’abantu benshi yayise ‘Ancien Combattant’, yasohotse mu 1984 ikaba yaraguzwe n’abarenga 50,000 n’abandi ngo bayitunze mu buryo butemewe.
Zao Zoba yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye birimo n’icya RFI ndetse biri mu bituma atumirwa mu maserukiramuco akomeye arimo n’iri rya Amani Festival.
‘Ancien Combattant’, indirimbo ya Zao Zoba yanditse amateka



















TANGA IGITEKEREZO