Uyu muhanzi yagoganye n’umumotari utari utwaye umugenzi, Imana ikinga ukuboko dore ko nta wahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke bikanganye.
Umubyeyi wa Davis D, Bukuru Jean Damascene aganira na IGIHE yemeje aya makuru avuga ko umuhungu we nta kibazo yagize kandi ko yahise ataha. Moto yari itwawe n’uyu mumotari ni yo yangiritse cyane ugereranyije n’imodoka yarimo Davis D.
Davis D aheruka mu Burundi mu gitaramo yahakoreye mu ntangiro z’umwaka 2023 ndetse akanahafatira amashusho y’indirimbo ‘Truth or Dare’ yakoranye na Big Fizzo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!