Umuhanzi nyarwanda Maréchal De Gaulle Ismail Ufiteyezu yaririmbye kuri uyu wa 21 Nyakanga mu isozwa ry’iserukiramuco mpuzamahanga ry’umuziki ryaberaga i Montreal, aho yasusurukije imbaga y’abari bitabiriye ibi birori kakahava.
Uyu Maréchal De Gaulle, w’imyaka 44, wamenyekanye muri Orchestre Ingeri, usanzwe uba Montreal muri Canada, aritegura kuza mu Rwanda mu gihe cya vuba.
Iri serukiramuco ngarukamwaka, ribaye ku nshuro yaryo ya 27, risanzwe rigaragaramo abahanzi biganjemo abanyafurika n’abo muri Caraibe.
Iri serukiramuco bigaragara ko ryari ryitabiriwe n’abantu benshi ryari rimaze ibyumweru hafi bibiri riba.
Ryagaragayemo bamwe mu bahanzi b’ibyamamare ku mugabane w’Afurika barimo Angélique Kidjo.
Maréchal De Gaulle aherutse gushyira hanze Album yise ‘Shomeri’ aheruka gusohora mu 2012.



















TANGA IGITEKEREZO