00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Don Jazzy ari i Kigali

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 6 November 2014 saa 11:04
Yasuwe :

Michael Collins Ajereh wamamaye cyane mu muziki wa Nigeria nka Don Jazzy amaze amasaha make ageze mu Mujyi wa Kigali aho aje muri gahunda ze bwite atabashije gutangaza.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Ugushyingo, Don Jazzy yanditse kuri Twitter avuga ko yishimiye ibihe byiza yagiriye mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo akaba agiye gukomereza urugendo rwe mu Rwanda. Yagize ati “Cape Town byabaye impamo. Kigali ,Rwanda tubonane mu gitondo”
Aya magambo Don Jazzy (…)

Michael Collins Ajereh wamamaye cyane mu muziki wa Nigeria nka Don Jazzy amaze amasaha make ageze mu Mujyi wa Kigali aho aje muri gahunda ze bwite atabashije gutangaza.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Ugushyingo, Don Jazzy yanditse kuri Twitter avuga ko yishimiye ibihe byiza yagiriye mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo akaba agiye gukomereza urugendo rwe mu Rwanda.

Don Jazzy mu ndege ubwo yerekezaga i Kigali

Yagize ati “Cape Town byabaye impamo. Kigali ,Rwanda tubonane mu gitondo”

Aya magambo Don Jazzy yayanditse akimara gufata indege. Amaze kugera i Kigali, yashyize ifoto kuri Instagram abwira Abanyarwanda ko ahageze ndetse abakumbuye.

Ku magambo yanditse avuga ku rugendo agiye kugirira mu Rwanda, Don Jazzy yirinze kuvuga impamvu imuzanye gusa IGIHE iri gukirikirana iby’uru rugendo.

Akiva mu ndege yashyize kuri Instagram ifoto avuga ko ageze i Kigali

Michael Collins Ajereh yavutse ku itariki ya 26 Ugushyingo 1982, azwi cyane nka Don Jazzy mu muziki. Yegukanye ibihembo byinshi ku bwo kuba Producer mwiza, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuhanzi ukomeye muri iki gihugu. Ni we washinze Label yitwa Mo’ Hits Records mu mwaka wa 2004, ubu ayobora iyitwa Mavin Records akaba yarayishinze muri 2012.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages