00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Dr Ndikumana yarushinze (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 July 2017 saa 12:01
Yasuwe :

Dr Ndikumana Albert usanzwe ukora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana yarushinganye n’umukobwa witwa Kiyobe Mwamikazi Mary bari bamaze imyaka ibiri bakundana.

Ndikumana Albert ukoresha izina rya Dr Albert ni umuhanzi w’indirimbo wibanda cyane ku muziki wo mu njyana ya Rock. Mu buzima busanzwe ni umuganga ariko uri kongera ubumenyi mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi.

Uyu muhanzi asanzwe afitanye indirimbo n’abahanzi barimo Gaby Kamanzi bise ‘Tubabarire’; yakoranye na Fortran w’i Burundi mu ndirimbo ‘Urahambaye’. Yanafatanyije indirimbo na Eloge bise ‘Turidegembya’.

Dr Albert na Kiyobe Mary basezeraniye mu muhango wabereye mu rusengero rwa Zion Temple kwa Gitwaza tariki ya 1 Nyakanga 2017 muri Zion Temple Gatenga ari naho akorera umurimo w’Imana.

Yabwiye IGIHE ko yarushinganye na Kiyobe nyuma y’imyaka ibiri yari ishize bakundana kuko bamenyanye mu mwaka wa 2015 ubwo bari mu birori by’umwe mu nshuti bahuriyeho bombi.

Yavuze ko mu byatumye akunda Kiyobe Mary harimo ko ari ‘umukobwa uca bugufi, agakunda gusabana ndetse akaba yujuje ibyo Albert yifuza ku wo bagombaga kurushinga’.

Yagize ati “Nkubwije ukuri Mary twari tumaranye imyaka ibiri dukundana, namukundiye ko akunda gusabana cyane, ikindi burya hari igihe umenyana n’umukobwa ntimuhite mukundana byihuse ariko kuri Mary we byari bitandukanye. Namubonye bwa mbere mbona yujuje ibyo nshaka byose, uko iminsi yashiraga niko nagiye mwiyumvamo kugeza ubwo twafashe gahunda turarushinga.”

Ubukwe bwa Dr Albert bwitabiriwe na bamwe mu bahanzi barimo Aime Uwimana, abagize Azaph, Buravan wari wambariye umusore n’abandi batandukanye.

Albert na Buravan ngo banafitanye umushinga w’indirimbo ebyiri bagiye gusohora, iya mbere bazayishyira hanze bitaranze Kanama 2017, izajya hanze iherekejwe n’amashusho yayo.

Dr Kanimba Pierre Célestin umuyobozi w'ivuriro "La Médicale"
Mary yahaye umugabo we impano y'igikoresho cya 'stethoscope' gikoreshwa n'abaganga
Aba bombi bari bamaranye imyaka ibiri bakundana
Umunyamakuru Ronnie wa Royal TV ari mu bari baje gushyikira Dr Albert
Buravan yari yambariye Dr Albert
Dr Albert na Kiyobe Mary basezeraniye kwa Gitwaza
Aime Uwimana yaririmbiye abageni
Dr Albert na we yaririmbiye umugore we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages