Uyu mugore yabigarutseho mu kiganiro cyiswe “Ekyoota” cyateguwe n’Ihuriro ry'abahanzi bo muri Uganda (UNMF), aho yavuze ko yatangiye kunywa ibiyobyabwenge mu 2015.

Yavuze ko icyo gihe yageze aho yibagirwa inshingano za kibyeyi, nk’uko byagombaga kugenda, bikagera n’aho ananirwa kujya asura umwana we ku ishuri ngo arebe uko ameze. Ati “Icyo gihe narekeye kuba umubyeyi nk’uko byagombaga kugenda. Ntabwo nashoboraga gusura umwana wanjye ku ishuri.”

Yavuze ko uwahoze ari umukunzi we ndetse akaba na se w’umwana we, Edwin Katamba uzwi nka MC Kats, yageragezaga kumubuza ibiyobyabwenge ariko undi agahora abihakana kandi bagirana amahari bikarangira amutsinze.

Ngo yageze aho atangira kubona ko ubuzima bwe buri kugera aharindimuka kubera ibiyobyabwenge, biba ngombwa ko ajya mu bigo bimufasha mu buryo bwihariye guhangana no kwigobotora ibiyobyabwenge.

Yagiriye inama abantu babaye imbata z’ibiyobyabwenge ariko bari guhangana no kubivaho, gufata intambwe ya mbere bakagaragaza ko bakeneye ubufasha. Ati “Abaganga bazadufasha gusa nyuma y’uko twemeye ko dufite ikibazo. Niko tuzarokoka.”

Yagaragaje kandi ko akamaro ko kumenya ko kubatwa n’ibiyobyabwenge nk’indwara idakira, asobanura ko buri wese atitwara kimwe na mugenzi ku biyobyabwenge.

Ati “Hari umuntu ushobora gufata itabi rimwe, akarinywa, agataha ntacyo bibamutwaye. Ariko njyewe sinashoboraga gusubira inyuma. Iyo niyo mpamvu umuntu aba afite indwara.”

Fille ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Uganda
Fille ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Uganda
Fille Mutoni yavuze ko MC Kats babyaranye yahoraga amubuza kunywa ibiyobyabwenge we akanga kuva ku izima
Fille Mutoni yavuze ko MC Kats babyaranye yahoraga amubuza kunywa ibiyobyabwenge we akanga kuva ku izima