Nyuma yo kwirukanwa muri Studio ya Bridge Recordz, avugwaho ubusinzi n’indi myitwarire mibi, umuhanzi Gisa cy’Inganzo biravugwa ko yaba ari hafi yo kongera kwirukanwa mu nzu itunganya umuziki ya Touch Recordz, azira kwitwara nabi.
N’ubwo aya makuru atemezwa n’impande zose, na nyir’ubwite akaba abihakana, Ikiganiro Star Foram cyo kuri Radio Voice of Africa, cyemeje ko uyu muhanzi atakibana na Producer Fazzo ndetse na Jado bari basanzwe babana mu rwego rwo koroshya imikorere muri Touch Records.
Muri iki kiganiro hatangajwe ko bivugwa ko Gisa wabanaga mu nzu imwe na bagenzi be, yakunze kujya arangwa no gushaka kurarana n’abakobwa bikabangamira bagenzi be kandi yari acumbikiwe na bagenzi be mu nzu, birambiranye baza gufata icyemezo cyo kumwirukana.
Umva indirimbo Ikosora Jay Polly yaririmbanye na Gisa:
Kugeza ubu ngo bamwe mu babanaga na Gisa ntibaramenya aho aba, mu gihe inzu itunganya umuziki ya Touch Records nayo yaba atakiyibarizwamo.
Gisa aherutse kugaragara kandi mu itangazamakuru bivugwa ko yifotoje aryamanye n’umukobwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Gisa yavuze ko ayo makuru yose ari ibihuha. Yavuze ko we akiri muri Touch Records kandi ko amaze iminsi itanu gusa asohoreyemo indirimbo yise "Ndamurembuza".
Yagize ati "Ibyo ni ibihuha, njyewe ndi mu nzira yanjye yo gutera imbere, ibyo byose ni ibihuha".
Abakurikiranira ibya muzika hafi bagaragaza ko uyu Gisa cy’Inganzo uri kumvikana cyane mu ndirimbo “Ikosora” ya Jay Polly aramutse atisubiyeho imyitwarire mibi yamwicira izina.



















TANGA IGITEKEREZO