00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Jowest akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 21 February 2023 saa 12:20
Yasuwe :

Umuhanzi Joshua Giribambe uzwi nka Jowest muri muzika amaze iminsi yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho ari kuburana ku byaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

Ni ibyaha Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B.Thierry yabwiye IGIHE ko yabikoze mu bihe bitandukanye guhera mu Ukwakira 2022.

Ni ibyaha byose bivugwa ko uyu muhanzi yabikoreye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro Akagali ka Ngoma, Umudugudu wa Ahitegeye.

Amakuru IGIHE yabonye ni uko dosiye y’uyu muhanzi yashyikirijwe ubushinjacyaha ku wa 6 Gashyantare 2023 ndetse ikaba yararegewe Urukiko.

Ku wa 16 Gashyantare 2023 nibwo uyu musore yitabye Urukiko aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo hakaba hategerejwe isomwa ry’imyanzuro y’umucamanza.

Jowest ni umwe mu basore bari kuzamuka neza muri muzika nyarwanda binyuze mu ndirimbo zitandukanye yakoze nka ‘Agahapinesi’, ‘Hejuru’. ‘Saye’, ‘Pizza’, n’izindi.

Abajyanama b’uyu muhanzi IT Entertainment bavuga ko yatawe muri yombi mu gihe yitegurara gushyira hanze indirimbo yakoranye na Papa Cyangwe.

‘Agahapinesi’ imwe mu ndirimbo za Jowest

‘Hejuru’ imwe mu ndirimbo zatumye Jowest amenyekana

Umuhanzi Jowest akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages