00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Juliana yageze i Kigali

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 17 July 2013 saa 09:36
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umugandekazi Juliana Kanyomozi wamamaye cyane muri aka karere ka Afurika y’i Burasirazuba yageze i Kigali mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo cya ‘Beautiful People’ kizabera kuri Serena Hotel, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2013.
Nellie Ngabire, nyir’isosiyete ya Beautiful People yatangarije The New Times ko Kanyomozi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga, azananye na Ugandair, umwe mu baterankunga b’iki gitaramo.
Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, Ingabire (…)

Umuhanzi w’Umugandekazi Juliana Kanyomozi wamamaye cyane muri aka karere ka Afurika y’i Burasirazuba yageze i Kigali mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo cya ‘Beautiful People’ kizabera kuri Serena Hotel, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2013.

Nellie Ngabire, nyir’isosiyete ya Beautiful People yatangarije The New Times ko Kanyomozi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga, azananye na Ugandair, umwe mu baterankunga b’iki gitaramo.

Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, Ingabire yavuze ko iki gitaramo cyitwa "Influential Women in Business Dinner Gala". Yongeraho ko kizitabirwa na ba rwiyemezamirimo batandukanye barimo abaciriritse, abo hagati n’abo mu rwego rwo hejuru, mu gukora business kandi bakazahungukira ibyiza byinshi.

Muri icyo gitaramo hazaba harimo n’abahanzi nyarwanda. Kizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Umuhanzi Juliana Kanyomozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages