Ku wa 22 Nyakanga 2026, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Irène Murerwa, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), Maëva Haguma, bagiranye ibiganiro na Kelis Rogers.
RDB yatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku mahirwe y’imikoranire mu kumenyekanisha u Rwanda nk’igicumbi cy’ubukerarugendo n’ishoramari, by’umwihariko mu Banyamerika bashaka gusura ibihugu bitandukanye cyangwa kuhakorera ibikorwa by’ishoramari.
Nubwo hataratangazwa imishinga yihariye izakorwa muri iyi mikoranire cyangwa igihe izatangirira, ibiganiro na Kelis bishobora gutuma u Rwanda rugera ku bantu benshi bamukurikira muri Amerika no mu bindi bice by’Isi.
Kuba Kelis asanzwe akora ibirimo umuziki, imideli, ubucuruzi bishobora gutanga uburyo butandukanye bwo kumenyekanisha ibyiza by’u Rwanda, amahirwe y’ishoramari ndetse n’ibikorwa byarwo by’ubukerarugendo.
U Rwanda rusanzwe rushyira imbaraga mu gukorana n’abantu bazwi ku rwego mpuzamahanga mu bikorwa byo kwamamaza ibyiza nyaburanga byarwo no kurushaho kwagura isoko ry’ubukerarugendo, cyane cyane binyuze muri Visit Rwanda. Imikoranire nk’iyi ifasha igihugu kugera ku matsinda mashya y’abagenzi n’abashoramari, cyane cyane abaturuka ku masoko akomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kelis Rogers ni muntu ki?
Kelis Rogers ni umuhanzikazi, umwanditsi w’indirimbo, rwiyemezamirimo n’umuhanga mu guteka w’Umunyamerika. Yavutse ku wa 21 Kanama 1979 mu gace ka Harlem, muri New York. Urubuga rwe rumugaragaza nk’umuhanzi wagurishije indirimbo na album nyinshi, wanahataniye ibihembo bya Grammy.
Yatangiye kumenyekana cyane nyuma yo gushyira hanze album ye ya mbere, Kaleidoscope, mu 1999. Mu ndirimbo ze zamamaye cyane harimo “Milkshake”, yasohotse mu 2003 ikamugeza ku rwego mpuzamahanga.
Usibye umuziki, Kelis yize ibijyanye no guteka muri Le Cordon Bleu. Yananditse igitabo cy’amafunguro cyitwa My Life on a Plate ndetse atangiza ikigo yise Bounty & Full gikora ibijyanye no kwita ku ruhu, umusatsi ndetse n’ibiribwa. Ibi byose byatumye arushaho kumenyekana.
Reba zimwe mu ndirimbo za Kelis Rogers zakunzwe



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!