Umuhanzi Mico The Best aherutse gukoresha indirimbo kwa Producer Pastor P nuko ayijyana ku maradiyo ariko nyuma y’icyumweru kimwe ahita azana indi ijya gusa n’iyo yari yatanze, ariko noneho yatunganyijwe na Producer Piano, kimwe mu bintu byateje umwiryane hagati y’aba baproducer.
Aganira na IGIHE, Mico yagize ati “Nakoresheje indirimbo imwe muri Sitidoyo ebyiri, kubera Producer ukora amavideo Arkmenz, ukomoka mu gihugu cy’u Bugande, nifuje ko yakora amashusho y’indirimbo nshya yanjye yitwa “Kure”, yansabye ko nyisubiramo ikaza yihuta nuko iyi ndirimbo yari yakozwe na Pastor P igenda gahoro mpita nyiha Piano ayisubiramo yihuta”.
Ari indirimbo “Kure” yakorewe kwa Piano, ari n’iyakorewe kwa Pastor P, zose zirakinwa ku maradiyo ariko ngo izakorerwa amashusho ni iyakorewe kwa Piano.
Tumubajije impamvu mu gushaka kuyisubiramo atongeye ngo akorane na Producer Pastor P wari wamukoreye iya mbere, Mico yagize ati “Nifuje gusubira kwa Pastor P, ariko sinari gutanga andi mafaranga kandi ndi muri Super Level, kuko ariko management ya Super Level yansabye kuko Piano ashoboye gukora izihuse”.
Mu mvugo iteruye neza Pastor P yabwiye IGIHE ko nta byinshi yabivugaho, ariko ko yanenze uyu muhanzi. Ati “Icy’ingenzi ni uko Mico yanyishyuye naho ubundi, ndumva nta ibazo mfitanye na Piano, kuko n’iyo indirimbo yanjye itakinwa nta kibazo nagira kuko, namaze kwishyurwa”.
Aganira na IGIHE, Piano, umwe mu batunganya indirimbo yavuze ko mu gutunganya umusiki hari bimwe yigishijwe NA Pastor P ariko ko ‘intore ishobora guhamiriza ikarusha umutoza’.
Yongeraho ati “Nta kibazo mfitanye na Pastor P, keretse niba we agifite ariko jye ntacyo”.
Piano yamenyekanye nk’uwakoze indirimbo “Barahurura” ya Urban Boyz, naho Pastor P amenyekana mu ndirimbo “Narashize” ya King James n’izindi nyinshi.
Byakunze kujya bibaho ko umuhanzi ajya gukorana n’utunganya indirimbo nyamara akayisubirishamo ku wundi bitewe n’uko akeshi atanyuzwe n’uko yakozwe cyangwa n’ibyo abantu bayimubwiyeho.
Kure, indirimbo ya Mico:



















TANGA IGITEKEREZO