00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Munyanshoza yibarutse umukobwa

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 18 July 2013 saa 09:26
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Nyakanga 2013, umuhanzi Munyanshoza Dieudonné, w’imyaka 37, uzwi cyane ku izina rya Mibirizi, yibarutse umwana w’umukobwa mu bitaro byo kwa Nyirinkwaya.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Munyanshoza, uri mu bagize Orchestre Impala Nshya, yagize ati “Twibarutse mu kanya nko mu ma saa moya n’igice. Twibarutse umukobwa.”
Uyu mukobwa abaye uwa kabiri wa Munyanshoza na Kayishema Candide. Munyanshoza n’umuryango we batuye Kimironko mu Mujyi wa (…)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Nyakanga 2013, umuhanzi Munyanshoza Dieudonné, w’imyaka 37, uzwi cyane ku izina rya Mibirizi, yibarutse umwana w’umukobwa mu bitaro byo kwa Nyirinkwaya.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Munyanshoza, uri mu bagize Orchestre Impala Nshya, yagize ati “Twibarutse mu kanya nko mu ma saa moya n’igice. Twibarutse umukobwa.”

Uyu mukobwa abaye uwa kabiri wa Munyanshoza na Kayishema Candide. Munyanshoza n’umuryango we batuye Kimironko mu Mujyi wa Kigali. Umukobwa we w’imfura afite imyaka itatu n’igice.

Amwe mu mateka ya Munyanshoza


Munyanshoza Dieudonné uzwi ku izina rya Mibirizi kubera indirimbo yo kwibuka yaririmbiye Mibirizi ari naho yavukiye ahitwa Kimbogo mu Ntara y’i Burengerazuba kuwa 25 Nzeri 1975. Yavutse ku babyeyi b’abakristu cyane dore ko bamubatirishije amaze gusa iminsi itatu avutse.

Munyanshoza Dieudonné azwi cyane mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 akaba kandi ari n’umwe mu batangije gahunda yo kuririmba indirimbo zo kwibuka kandi zihumuriza ubwo yaririmbaga Mibirizi.

Munyanshoza kandi abarirwa mu rutonde rw’abahanzi b’abahanga u Rwanda rufite kuko usibye no kuririmba ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umucuranzi.

Avuka kuri Anaclet Munyanshoza witabye Imana mbere ya Jenoside na Marie Mukarugema wakomerekejwe bikabije muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 nuko aza kwitaba Imana nyuma yayo gato azize ibyo bikomere.

Mibirizi ni umugabo wubatse akaba ubu afite abana babiri bose b’abakobwa. Yize amashuri abanza i Mibirizi, nyuma ahabwa amahugurwa y’ubuhinzi n’ubuhanzi mu kigo cya Kibogora atangira umwuga w’ububaji mu 1989.

Akiri mu mashuri abanza yakunze kujya asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi bakomeye yumvaga kuri Radiyo bigatungura abamwumva. Mu 1993 yabaye umusirikare.

Iki gihe nibwo yatangiye gusohora indirimbo ze za mbere zirimo “Urukundo Ruzira Icyasha” avuga ku ntwari Rudahigwa, Rukeba, Bisangwa, Rwigema n’abandi nyuma aza guhimba indirimo yise “Horana Ubutwari” akaba yarayiririmbye abifashijwemo n’abandi basirikare.

Munyanshoza yasohoye Albumu ye ya mbere muri 1997 ikaba ari alubumu iriho indirimbo nka Mibirizi, Umunsi wandutiye iyindi, Umwari, Urukundo ruzira icyasha, Amazi si yayandi, Ngira nkugire, Iyizire, Amahoro meza, Horana ubutwari.

Nyuma y’iyo Albumu ye ya mbere yasohotse muri 1997, iya kabiri yayishyize hanze muri 1999 ikaba ari Albumu igizwe n’indirimbo zo kwibuka gusa arizo Mibirizi, Twarabakundaga, Nyanza ya Butare, Umunsi avuka, Mugote, Ibijya gucika, Jenoside ntikagaruke, Karama na Kabagari. Izi ndirimbo zakurikiwe n’izindi ndirimbo nyinshi cyane zo kwibuka zikaba zigera kuri 34.

Muri 2010 mukwezi kwa 5 yashyize hanze indi Albumu yagaragayeho indirimbo z’urukundo ndetse n’iz’ubukwe nka Mubaye umwe, Umwami na Nibaguhigamire.

Hamwe n’abahanzi Kitoko, Grâce, Eric Senderi, Mani Martin, Munyanshoza yashyize hanze indirimbo yo kwibuka ku nshuro ya 16 yitwa Nturi Wenyine ikurikirwa n’izindi ndirimbo 5 zo kwibuka ari zo Bisesero, Gisagara, Jali, Kabuye na Rugara rwa Kigali.

Mu 2011 Munyenshoza yashyize ahagaragara indirimbo Twaza Tujye Imbere yaririmbanye n’abahanzi nka Sgt Robert, Eric Senderi, Grace, Kitoko, Mani Martin, Mariya Yohani,Tonzi, Patrick Nyamitari n’abandi ikaba yari indirimbo yo kwibuka ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Muyanshoza kandi yahawe ibihembo binyuranye kubera indirimbo ze nka Ngira nkugire, Umuco, Tubogore n’izindi kubera ko zunga abanyarwanda.

Yahawe kandi n’igihembo na REMA kubera indirimbo ye “Amazi si yayandi” yo kurwanya SIDA akaba kandi indirimbo ye yarahawe umwanya wa kane mu marushanwa y’indirimbo yubahiriza Igihugu muri 2009 maze aza kumwanya wa kabiri anahembwa amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe (1,000,000) mu marushanwa ya MINICOM yitwa Hanga Umurimo muri 2011.

Mu 2012 Munyanshoza Dieudonné yakoze indirimbo yo kwibuka ku nshuro ya 18 ijyanye n’insaganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twigire ku mateka Twubaka ejo hazaza” ikaba ari indirimbo yise “Twige Twubake”.

Mu mwaka wa 2012, yafatanije n’abahanzi basigaye mu bari bagize Impala nuko bongera gutangiza Impala Nshya, ubu ikaba iri mu ma Orchestre akunzwe mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages