Uyu muririmbyi ubirambyemo kuko yabitangiye mu 1969 yabwiye IGIHE ko amaze mu Rwanda ibyumweru bigera kuri bibiri, yahageze ku itariki ya 15 Werurwe 2017. Yaje muri gahunda ze bwite, azahamara igihe gito ahite asubira kuba muri Canada.
Yagize ati “Ubu ndi mu Rwanda, nari mpamaze igihe gito, nahageze ku itariki ya 15 z’ukwezi dusoje […] Ibyanzanye ni gahunda zanjye zisanzwe no kubonana n’abo mu muryango, inshuti, mbese ni ibintu byanjye bitandukanye n’iby’imiziki, nibirangira nzongera ngende.”
Yaherukaga kuza i Kigali mu mwaka wa 2014 aho yakoreye igitaramo cyo kwereka abakunze ibihangano bye ko akiriho nyuma y’uko hari hashize igihe kinini bivugwa ko yapfuye ku. Urupfu rwa Musoni Evariste rwashimangiye n’indirimbo ye ‘Sinarinzi’ Farious yasubiyemo maze mu mashusho y’indirimbo yayo akandikamo amagambo yifuriza mugenzi we iruhuko ridashira dore ko na we yari azi ko yapfuye.
Musoni ati “Ubwo mperuka inaha nibwo nakoze ibitaramo ariko ubu ntabwo nzabikora, nzongera ntegure umwanya neza nze ndirimbe abantu bambone, hari n’imiziki mishya nakoze nzabagezaho.”
Nyuma y’imyaka itatu yari ishize atagera mu Rwanda, Musoni ngo yatunganyije album ya kabiri ibumbiyeho indirimbo 14 zirimo nyinshi zitazwi. Ati “Nakoze album nyuma ya kiriya gihe, iriho indirimbo 14, ninongera kubona umwanya nzaza kuyimurika…”
Uyu muhanzi w’imyaka 69 y’amavuko yatangiriye umuziki mu Rwanda mu 1969, ubu atuye muri Canada ahitwa Edmonton aho abana n’umuryango we. Musoni Evariste yavuye mu Rwanda mu 1973, kuva icyo gihe kugeza ubu amaze kugaruka ku ivuko inshuro ebyiri gusa.
Mu myaka 44 amaze hanze y’u Rwanda, uyu muhanzi yabashije gukora album ebyiri, ubwo aheruka kuza mu Rwanda yavugaga ko yakoze iya mbere ubu afite indi ateganya gushyira hanze.
Musoni Evariste yavukiye ahahoze hitwa Kibuye i Vungu (ubu ni mu Karere ka Ngororero )mu mwaka w’1948. Amashuri abanza yayize ku Misiyoni yitwaga Nyange, akomereza ayisumbuye muri College Inyemeramihigo. Ngo yavuye mu Rwanda mu 1973 kubera ubutegetsi bwahezaga bamwe mu Banyarwanda bakameneshwa mu gihugu cyabo.
Yamenyekanye mu ndirimbo ze zakunzwe nka ‘Ijuru rihindutse’, ‘Amayobe’, ‘Mawe’, ‘Umwiza utarutwa’,’Sinarinzi’(yasubiwemo na Farious) n’izindi. Musoni Evariste ni we se wa Nicole Musoni, umuhanzi nyarwanda uri kwigaragaza neza muri Canada.


















TANGA IGITEKEREZO