Mu gitaramo aheruka gukorera mu Bubiligi mu kwezi gushize kwa Kamena, umuhanzi Muyango n’Imitari yashimiwe kuba arushaho gutoza abato umuco.
Ambasaderi Masozera Robert, uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, wari umushyitsi mukuru nawe yavuze ko asanzwe ari umukunzi w’umuziki wa Muyango n’Imitali.
Ambasaderi Masozera yagize ati “Njyewe iyo Muyango nkimubona ataranaririmba nkamubona ngo ari hano, mpita nkumbura u Rwanda. Ankumbuza u Rwanda, u Rwanda ariko rudasanzwe, u Rwanda rumwe rwa Gakondo. Muyango ari mu bantu bakumbuza u Rwanda rw’umwimerere.”
Ambasaderi Masozera agereranya uyu muhanzi n’urwibutso. Agira ati “Dore urwibutso rw’umuco nyarwanda. Uyu nicyo kirango cy’umuco w’u Rwanda dufite.”
Yongeraho ati “Hano hari ambasaderi w’u Rwanda dufite, ariko mu bundi buryo uyu niwe ambasaderi w’u Rwanda. U Rwanda tuzirikana cyane kandi dushima urutonde rw’ibikorwa byose ukora.”
Muyango yashimiye Ambasaderi Masozera, ariko anagaragaza ko guhanga no kuririmba kwe ari impano yahawe kandi yifuza gukoresha mu kurata ubwiza bw’u Rwanda. Anagaragaza ko ashimishijwe cyane no kuba u Rwanda ruzirikana ko ubuhanzi bwe hari icyo bwamariye igihugu.
Yagize ati “Ubundi mu buzima bwanjye hari amagambo ntinya kuvuga; ntabwo ari ukwirarira, ariko mu mibereho yanjye ibyo nakoze nabibayemo umuhanga ariko sinakunze kubivuga, ariko ubu mbonye umwanya wo kubivuga kuko bampaye uruhushya. Ntabwo nize guhamiriza, sinize kuririmba; ni amaraso, ibyo nakoze si ibyo nashatse kurusha abandi ni impano y’Imana, ni amaraso navukanye”.
Yongeraho ati “Kuba Nyakubahwa Ambasaderi amagambo avuze akageza no ku gihugu cyatubyaye ko cyaba kizi ko hari icyo nakoze, ko hari icyo namaze nakoze ntabwo mushobora kumva ukuntu ndara, aho nzirirwa ejo, ntabwo mbizi. Ubu ndi undi muntu”.
Muri iki gitaramo Ambasaderi Masozera yahaye Muyango impano iriho ishusho ya sogokuru w’uyu Muhanzi, nawe ufatwa nk’umwe mu birango by’umuco n’amateka y’u Rwanda.
Amwe mu mateka ya Muyango
Muyango Jean Marie umwe mu bahanzi bagize uruhare runini mu kumenyekanisha indirimbo zo hambere aho twavuga nk’indirimbo yise “Sabizeze”, kuri ubu aremeza ko aho wajya hose uvuye mu gihugu cyawe bitakubuza ku kitirirwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Muyango yagize ati : “Nibyiza ko umuntu yemera uko ari, ndetse akanemera amateka y’igihugu cye, kuko kuba ndi mu Bubiligi ntibikuyeho ko ndi umunyarwanda, kuko nibyiza ko turinda umuco wacu kuruta gusakaza uw’amahanga”.
Muyango yavukiye i Burundi, yaje mu Rwanda mu 1986 aje gufasha itorero ryitwaga “Imitari”, iryo torero ryashinzwe mu 1979. Ntiyaje gukomezanya naryo rero dore ko yaje kwerekeza mu itorero ryitwaga “Indashyikirwa” ryari riyobowe na Mzee Sentore Athanase uheruka gutabaruka, akaba ari nawe ubyara Masamba Intore, guca muri ayo matorero yose byaje kumwereka inzira y’uko yashinga itorero rye, yaje gushinga itorero yise “Imanzi”, impano yo kuririmba rero ayikesha sekuru witwaga Butera.
Umva uko Ambasaderi Masozera ashima umuhanzi Muyango:
Reba Muyango n’Imitali filimi ya A Ngarambe Karirima:



















TANGA IGITEKEREZO