Ni kirego cyatanzwe n’uwitwa Shannon Ruth hamwe n’umwunganira mu mategeko, avuga ko yafashwe ku ngufu n’uyu musore ubwo yari afite imyaka 17 gusa.
Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru, yemeje ko ibi byabaye igihe iri tsinda ’Backstreet Boys’ ryari rivuye mu gitaramo mu mujyi wa Tacoma muri Leta ya Washington mu 2001.
Sharron kuri ubu ufite imyaka 39, avuga ko yasabye urwibutso (autographe) uyu muhanzi nk’abandi bafana bose, Nick amusaba kumujyana mu modoka nini bakoreshaga mu bitaramo ngo amusinyire, aba ariho amusambanyiriza.
Uyu mukobwa yatangaje ko yashidikanyije cyane gutanga iki kirego, kuko yumvaga azafungwa nk’uko uyu musore yabimuteyemo ubwoba naramuka avuze ibyo yamukoreye.
Nick Carter hamwe n’umwunganira mu mategeko bahakana ibi birego, bakavuga ko uyu mukobwa atari ubwa mbere ashinje ibinyoma.
Uyu mukobwa yatangaje ko hari n’abandi bakobwa batatu bari kumwe bashinja Nick kubakoresha imibonano mpuzabitisna ku gahato, bakiri bato.
Ntabwo ari ubwa mbere uyu musore w’imyaka 42 ashinjwe gufata ku ngufu, kuko mu 2017 uwahoze uri umukunzi we Melissa Schuman na we yabimushinje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!