00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi nyarwanda R Tuty agiye kumurikira Album ye mu Bubiligi

Yanditswe na

Robert Musafiri

Kuya 6 January 2016 saa 09:11
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunyarwanda R Tuty ukorera muzika mu Bubiligi arateganya kumurika Album ye nshya ya kane mu Mujyi wa Buruseli, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016.

Iyi Album ya kane R Tuty agiye gusohora yayise ‘Intero y’Umutima’. Iriho indirimbo zigera kuri 15 ziganjemo nyinshi yakoreye mu Rwanda zikozwe na Producer Fazzo muri Studio ya Touch Records.

Aganira na IGIHE, Tuty yavuze ko uyu mwaka wa 2016 ateganya kwigaragaza cyane mu ruhando rwa muzika, bityo akaba yifuza gutangira asohora Album nshya mu gitaramo gikomeye ategura kizabera mu Bubiligi.

Yagize ati “Uyu mwaka wa 2016 ni umwaka kuri njyewe nita uwo kwigaragaza, kuko ubu nahugutse, ngiye gushyira imbaraga nyinshi mu kugeza ku bakunzi banjye umuziki wanjye.”

Kuri iyi Album nshya yise ‘Intero y’Umutima’ R Tuty amaze gusohoraho indirimbo nke, harimo iyitwa Impumeko, Urufunguzo, Ubukene, Yambi Yambi, Nasomye Nkeri n’iyitwa Ange Mutima.

R Tuty avuga ko namara kumurika iyi Album mu Bubiligi azahita aza no kuyimurika mu Rwanda mu bindi bitaramo bikomeye ahategura muri Gashyantare.

R-Tuty asanzwe akora ibitaramo bitandukanye bikomeye mu Bubiligi, haba mu kumurika Album ze ndetse no mu bindi yagiye akora ahuriyemo n’abandi bahanzi nka Big Fizzo, Masabo Nyangezi, Degaule n’abandi.

R Tuty agiye kumurikira album ye nshya mu Bubiligi
R Tuty arateganya kuzakurikizaho kumurikira iyi Album mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages