00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi R Tuty yaciye mu myanya y’intoki abagizi ba nabi

Yanditswe na

Dean Irak

Kuya 9 September 2013 saa 12:51
Yasuwe :

Umuhanzi nyarwanda R Tuty ubarizwa ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi yatezwe n’abagizi ba nabi mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, akaba avuga ko akeka ko ari bamwe mu bamufitiye amashyari mu iterambere ry’umuziki we.
Ibi byabereye ahitwa kwa Kibuno, hamwe mu hantu hazwi cyane hakunda guhurirwa n’Abanyarwanda benshi baba mu Bubiligi.
Aganira na IGIHE, R Tuty yagize ati “Najyaga gutegura igitaramo n’umugore tujya kureba orchestre izancurangira nyuma tumaze kuvugana (…)

Umuhanzi nyarwanda R Tuty ubarizwa ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi yatezwe n’abagizi ba nabi mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, akaba avuga ko akeka ko ari bamwe mu bamufitiye amashyari mu iterambere ry’umuziki we.

Ibi byabereye ahitwa kwa Kibuno, hamwe mu hantu hazwi cyane hakunda guhurirwa n’Abanyarwanda benshi baba mu Bubiligi.

Aha hitwa kwa Kibuno hamwe mu hantu hazwi cyane hakunze gutaramira Abanyarwanda

Aganira na IGIHE, R Tuty yagize ati “Najyaga gutegura igitaramo n’umugore tujya kureba orchestre izancurangira nyuma tumaze kuvugana n’abazancurangira byabaye ngombwa ko mpaguma nganira na De Gaulle na Big Domo dusangira, hashize umwanya ndasezera ngo ntahe ngeze hanze abasore barankurikira baba baramfashe ngo nimbahe amafaranga ngo ndi umustar (icyamamare) narakize banambaza ngo mba mu rihe shyaka”.

Akomeza agira ati “Ndababwira nti nta mafaranga mfite kandi nta shyaka ndimo nuko mbona bakuyemo amafoto yanjye barayanyereka bambwira ko ngo bakurikirana ibyanjye buri munsi, barambaza ngo kuki nirirwa I Kigali bitangiye gukomera mbona umwe akuyemo icyuma….”

Tuty avuga ko yaje gukizwa na Polisi abo bantu atabashije kumenya neza baracika. Yongeraho kandi ko ngo bamubwiye ko umundi umwe bazamwica, ku buryo ngo ubu bimuhangayikishije. Yagize ati “None rero nahise mfata icyemezo cyuko ntahantu nzogra gusohokera ntafite abantu bandinda”.

Mu gihugu cy’U Bubiligi haravugwa cyane amashyari n’urwago hagati y’abahanzi nyarwanda, aho mu gutumira mu bitaramo hakoreshwa ibimenyane; ubu bikaba birushaho gufata indi ntera.

Indirimbo Nasomye Nkeri y’umuhanzi R Tuty:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages