Abinyujije mu itsinda rya Benegihanga (Holy Jah Doves) yashinze, umuhanzi wamamaye mu Rwanda kubw’indirimbo yahimbye zirimo “Maguru” n’izindi yerekeje mu ijoro ryo kuri uyu wa 3 Nzeri 2013 i Nice mu Bufaransa aho ahagarariye u Rwanda mu gice cyo kuririmba mu marushanwa y’imikino ihuza ibihugu bihuriye ku rurimi rw’igifaransa azwi ku izina rya ’Jeux de la Francophonie’.
Aya marushanwa ya karindwi azaba kuva ku tariki indwi (7) kugeza kuri tariki cumi n’eshanu (15) Nzeri 2013.
Ras Kayaga wakunze kuririmba mu njyana ya Reggae-ariko ubu akaba ayivanga cyane n’umudiho gakondo, yaherekejwe n’abandi bahanzi barimo abo basanzwe bakorana umuziki hano mu Rwanda.
Aganira na IGIHE, Mani Martin nawe uri mu bahanzi bagomba kuzaba bari kumwe na Kayaga i Nice yagize ati “Barayaye bagiye, Ras Kayaga n’abahanzi dukunze gufatanya, nanjye ndahaguruka none saa kumi mbasangayo!”
Mu marushanwa ndangamuco hazagaragaramo ibi byiciro bikurikira :
– Gushushanya n’amarangi (Peinture), aho u Rwanda rwaserukiwe na Karakire Strong
– Ibishushanyo bibabaje/bibumye (Sculpure), aho u Rwanda rwaserukiwe na Ruganintwari Patrick
– Itsinda ry’indirimbo (Chanson), aho u Rwanda rwaserukiwe na Ras Kayaga-Benegihanga (Holy Jah Doves)
Kayaga yitabiriye aya marushanwa mpuzamahanga nyuma yo gutsinda amajonjora ku rwego rw’ibihugu by’u Burundi, Djibouti n’u Rwanda nuko atoranywa nk’uzaba ahagarariye aka ahangana n’abahanzi bo ku yindi migabane y’isi.
Mu nyandiko Minisiteri ya Siporo n’umuco yoherereje IGIHE batangaje ko Umunyarwanda Twahirwa Aimable, yatoranyijwe ku nshuro ya kabiri, nk’umwe mu nagize akanama nkemurampaka ‘Jury International’ mu marushanwa y’umuco, nawe akaza ari umwe mu Banyarwanda bazaba bari i Nice ahagarariye u Rwanda mu rwego rw’abatanga amanota.



















TANGA IGITEKEREZO