00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Rita Ora yahishuye uburyo yabikije intanga ze muri laboratwari rugikubita

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 11 March 2026 saa 08:05
Yasuwe :

Umuhanzi Rita Ora, w’imyaka 35 y’amavuko yatangaje ko yagiye kubikisha intanga ze inshuro ebyiri. Ubwa mbere yari afite 24, ubwa kabiri afite 27 y’amavuko nk’uko yari yabigiriwemo inama n’umuganga we.

Ni igitekerezo yafashe ashingiye ku buryo umubyeyi we yafashwe na kanseri bigatuma acura vuba. Rita yabikoze kugira ngo no mu bihe bizaza azagumane ubushobozi bwo kubyara yirinda ibyabaye ku mubyeyi we.

Ibi bikora umubyeyi ajya kwa muganga bakamukuramo amagi, bakayakonjesha akabikwa muri laboratwari ku buryo igihe nyirayo azayakenerera azayakoresha mu kubyara umwana hisunzwe ikoranabuhanga.

Yabivugiye mu kiganiro na Women’s Health U.K. cyasohotse kuri uyu wa 10 Werurwe 2026.

Ati “Umuganga wanjye yarambwiye ko cyari igihe cyanjye cyiza cyo kubika intanga zanjye kuko ari bwo ziba zifite ubuzima buzira umuze. Yari inama iruta izindi zose kubera ko ubu ndi mu myaka ya 30 kandi mfite inshuti nyinshi zigerageza kubibona”.

Imyaka myiza yo gukoresha ibi ni iyo mu ntangiriro ya za 20 na 30 icyakora mu Bwongereza ho impuzandengo yo ku bikora ni ku myaka 38.

Uyu mugore yizera ko umunsi umwe azabyarana umwana n’umugabo we,Taika Waititi, ukora akazi ko kuyobora amashusho y’ibihangano bitandukanye.

Icyemezo cya Rita kije nyuma y’uko umubyeyi we, Vera Sahatçiu, yacuze mbere y’igihe abitewe na kanseri y’ibere yagize afite imyaka 39 mu mwaka wa 2005.

Rita Ora yavukiye i Pristina, umurwa mukuru wa Kosovo, ku itariki ya 26 Ugushyingo 1990. Umuryango we wahise wimukira mu Bwongereza ari umwana, kandi yakuriye i Londres.

Yabaye umubyinnyi wo mu kabari mbere yo kwandika amateka nk’umuhanzi ukomeye mu njyana ya Pop akanaba umushoramari. Nyuma yigaragaje cyane mu biganiro byo kuri televiziyo, mu kumurika imideri no gukina filime.

Umuhanzi Rita Ora yahishuye uburyo yabikije intanga ze muri laboratwari rugikubita

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages