Uyu muhanzi yitwa Seyn, amazina ye bwite akaba Rurangwa Hussein.
Uyu musore w’imyaka 22 yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Incredible Record. Yatangiye kuganirwaho muri Gicurasi ndetse banatangira gukorana imishinga y’indirimbo, ariko babishyira ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki 6 Ukwakira 2018.
Ni nabwo bashyize hanze indirimbo ya mbere y’uyu musore akoree muri Incredible Record, yitwa ‘Rewind’.
Seyn yabwiye IGIHE ko ari amahirwe akomeye kuba yarabengutswe na Bagenzi, kuko yamaze igihe kinini akora umuziki ariko ibikorwa bye ntibimenyekane.
Ati “Natangiye umuziki mu myaka ishize nkora indirimbo eshatu, ariko ntabwo zigeze zimenyekana kuko nta mujyanama nari mfite ukurikirana ibikorwa byanjye ngo bibe byagera kure. Ubu nizeye ko amarembo agiye gufunguka abanyarwanda bakamenya ibihangano byanjye.”
Uyu muhanzi yavuze ko afite intego y’uko mu myaka itatu iri imbere umuntu azajya avuga u Rwanda abantu bakabyumva vuba, bavuga ngo ‘ni hahandi hava umuhanzi witwa Seyn?’
Mu miririmbire ye yibanda cyane ku njyana zirimo R&B, Reggae, Afrobeat na Pop.



















TANGA IGITEKEREZO