Aba-ofisiye batandukanye mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu ntera ku itariki 11 Mutarama 2018 nk’uko byasohotse mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent.
Umuhanzi Robert Kabera ni umwe mu bazamuwe, yakuwe ku ipeti rya S/sgt ashyirwa ku rya Sergeant Majoro.
Kabera Robert yatangiye umuziki afite ipeti rya Sergeant, byatumye benshi bamenye ibihangano bye bakomeza kumwita Sergeant Robert rikamenyekana kuko yakundaga kurivuga inshuro nyinshi mu ndirimbo.
Nyuma yazamuwe mu ntera ashyirwa ku ipeti rya Staff Sergeant, ubu yagizwe Sergeant Major.
Uyu muhanzi usanzwe ubarizwa mu itsinda rya Army Jazz Band ry’abasirikare baririmba indirimbo zivuga ubutwari bw’Ingabo z’u Rwanda, ariko ku giti cye akaba yaramekanye mu ndirimbo zigiye zitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO