Ibi Timi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gusubira iwabo muri Nigeria, asoje urugendo yari amazemo iminsi mu Rwanda.
Muri urwo rugendo, Timi yavuye mu Rwanda akoranye indirimbo ’Soldier’ n’abahanzi barimo Kid From Kigali na Ish Kevin.
Mu kiganiro cye, Timi yavuze ko u Rwanda ari igihugu yabonyemo abakobwa beza cyane, ndetse ko hari umwe yakunze cyane mu gihe yari ahamaze.
Yagize ati "Ni byo rwose, Abanyarwandakazi ni bamwe mu bagore beza nabonye muri Afurika no ku Isi yose. Hari umwe nakunze mu byumweru bibiri namaze mu Rwanda, kandi ni bimwe mu bihe byiza nagize mu buzima bwanjye. Icyakora ntibyagenze neza kuko nagombaga gusubira muri Nigeria, mu gihe we atashakaga ko nsubirayo."
Timi yavuze ko yagerageje kumvisha uwo mukobwa ko bashobora gukomeza urukundo rwabo nubwo atari kuguma mu Rwanda, ariko undi ntiyabimwemerera, bituma urukundo rwabo ruzamo agatotsi.
Ati "Yashakaga ko nguma mu Rwanda burundu. Icyo gihe ntibyashobokaga kuko nagombaga gusubira muri Nigeria gukomeza akazi kanjye no kwita ku zindi nshingano. Naramwinginze ngo abyumve, ariko arabyanga. Sinifuzaga ko birangira gutyo, ariko ndizera ko umunsi umwe nzagaruka gusura uwo nita urukundo rw’ubuzima bwanjye."
Timi ni umwe mu bahanzi bakomeje kuzamuka mu muziki wa Nigeria. Yamenyekanye cyane mu Rwanda nyuma y’aho Kwizera Olivier akoresheje indirimbo ye mu mashusho yasangije abamukurikira, ibintu byatumye benshi bayimenya ndetse bikaza no kumuha amahirwe yo gusura u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!