Umuhanzi Marchal ni umusore w’imyaka 29, yamenyekanye cyane mu myaka ya 2016 mu njyana ya Nkombo style aho aririmba mu rurimi rw’amashi ruvugwa n’abatuye kuri iki kirwa kibarizwa mu Kiyaga cya Kivu.
Mu masaha ya nimugoroba ku Cyumweru tariki 20 Kamena 2021, ni bwo uyu muhanzi yatunguye nyina umubyara amuha imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Rava 4.
Aganira na IGIHE uyu muhanzi yavuze ko ari ishimwe rye kuri nyina wamubyaye akamurera ndetse akamukuza neza.
Ati “Uyu munsi nahaye impano mama wanjye umbyara, namuguriye imodoka yo kugendamo! Byari ukumushimira mu bufasha yampaye bituma mpitamo kumuha icyubahiro. Ni umubyeyi numvaga naha ibirenze, kenshi iyo nicaye mba numva hari byinshi mugomba.”
Ikimpaye Constasie, umubyeyi wa Marshall wahawe iyi modoka, yavuze ko anejejejwe n’impano yahawe n’umuhungu we.
Ati “Ni ibyishimo byinshi cyane, Marchal ni umwana wanjye nzakomeza kumuba hafi no kumwitaho! Ni umwana wakuze akunda gufasha abandi, ndibuka ko namuhaga ishati imwe ngashiduka yarayihaye abandi bana batishoboye.”
Iki gikorwa cyo gushyikiriza imodoka umubyeyi wa Marchal, cyahuriranye n’umunsi wo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu mubyeyi wujuje imyaka 65.
Marchal ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo "Bombole Bombole", "Bikongole’’ na "Kuch Kuch Hota Hai" icuranze mu mujyo w’umuziki w’Abahinde.
Uyu musore asigaye ari rwiyemezamirimo ufite kompanyi ikora iby’ubwubatsi, ubucuruzi bw’imbaho n’ibibikomokaho ikorera mu Mujyi wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!