00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Yvonne Chaka Chaka yirukanywe ku butaka bwa Uganda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 31 December 2019 saa 08:27
Yasuwe :

Polisi ya Uganda n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri iki gihugu byategetse Umuhanzikazi Yvonne Chaka Chaka kuva ku butaka bwa Uganda kubera ikibazo cya Visa itajyanye n’icyo yari aje gukora.

Chaka Chaka witeguraga kuririmba mu gitaramo cyiswe ‘Enkuka yomwaka’ cyari kubera mu ngoro y’umwami wa Buganda iherereye Mengo. Yakuwe aho yari yaraye muri hoteli ya Pearl of Africa asabwa guhita asubira muri Afurika y’Epfo.

Umuvugizi wa Polisi yo muri iki gihugu, Fred Enanga, yavuze ko impamvu yangiye Chaka Chaka kwinjira muri iki gihugu ari uko yari afite Visa itajyanye n’icyo aje gukora.

Yagize ati “Visa isanzwe ntishobora kumwemerera gucuranga mu gikorwa icyo ari cyo cyose cyinjiza amafaranga birimo n’ibitaramo by’umuziki, ibi byakozwe n’inzego zacu z’ubuyobozi mu rwego rwo gukomeza gufasha iyubahirizwa ry’amategeko yacu agenga abinjira n’abasohoka ku bashyitsi b’igihugu cyacu bose barimo n’abahanzi b’abanyamahanga”

Yvonne Chaka Chaka yaherekejwe na Polisi y’iki gihugu imugeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe, afata indege imusubiza muri Afurika y’Epfo iciye i Kigali.

Yvonne Chaka Chaka yirukanywe muri Uganda asubizwa iwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages