Uyu ni umwana wa Mukakabego Emerence uvuga ko yabyariye mu bitaro bya Muhima. Ubwo yari avuye mu kinya kuko yabyaye abazwe, yabwiye inkuru y’incamugongo ko yabyaye umwana udafite igitsina.
Uyu mubyeyi ufite utuye mu Murenge Gitega mu Karere ka Nyarugenge, n’ubwo nta bushobozi afite yagerageje kuvuza umwana we bitaro bya CHUK n’i Kanombe ariko biranga.
Uyu mugore yabwiye IGIHE ko abaganga bamubwiye ko igitsina cy’uyu mwana gishobora kuzamenyekana byibuze agize imyaka 12.
Ati “Bambwiye ko wenda dushobora kumenya niba ari umukobwa agize imyaka 12 wenda amabere atangiye gupfunduka.”
Ahakabaye imyanya ndangagitsina ya Imanantisinzira abaganga bahaciye inzira yifashisha mu kwihagarika.
Umubyeyi we avuga ko aho yiga hari bamwe bamunena, abandi bakamwita ikinyabibiri, ibintu bituma atisanga ngo anatsinde mu ishuri nk’uko bikwiye.
Hejuru yo kuba Mukakabego yarabyaye umwana ufite ubumuga bukomeye, abayeho mu buzima bugoye. Umugabo we yatwawe n’inzoga, anaherutse kujyanwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa.
Abana n’ubwandu bwa virusi itera Sida amaranye imyaka 20. Nta kazi gafatika agira uretse kumesa imyenda y’abaturanyi kandi nabyo yarabihagaritse kuko ukuboko kumwe kutagikora neza.
Ahora arwaye ibyuririzi bitewe n’uko afata imiti igabanya ubukana kandi nta funguro ryuzuye intungamubiri aba yabonye. Byongeye kandi abana n’ihungabana yatewe n’ibi bibazo byose yahuye nabyo.
Ati “Nahuye n’ibibazo bikomeye, maranye imyaka 20 ubwandu, umugabo wanjye mwamubonye ni umusinzi ni kuriya ahora. Mbyara uyu mwana yaramwanze yanga kumwita, maze kurwara igituntu inshuro eshatu. Ubu mfite ihungabana n’abaganga bamwiye ko ahubwo nkomeye kuko kwakira uburwayi bw’uyu mwana bishobora bake.”
Ntaho yagiraga ho kuba kuko n’aho yakodeshaga bamwirukanye kubera kubura amafaranga yo kwishyura.
Nyuma yo kumva ibibazo by’uyu muryango, umuhanzikazi Babo uba mu Budage yiyemeje kugira icyo awufasha. Yabakodeshereje inzu abaha n’ibyo kurya, ibiryamirwa na telefoni.
Yavuze ko inkuru y’uyu mubyeyi yamukoze ku mutima, akumva yabafasha dore ko ngo n’umubyeyi we yabanje guca mu buzima nk’ubu.
Ati “Numvise ngize umutima w’impuhwe, kumva umwana nk’uyu afite uburwayi n’umubyeyi afite ubundi. Byanyibukije ko na mama yabanje guca mu buzima bukomeye niyemeza kubafasha.”
Uyu mukobwa w’imyaka 18 yiyemeje kuzajya yita ku mibereho y’uyu muryango umunsi ku munsi.
Mukakabego Emerence yashimiye uyu muhanzikazi avuga ko yamukijije inzara yari igiye kumuhitana we n’umwana we.
Ati “Ndabashimiye cyane rwose, bankijije inzara n’ubu ntetse ibishyimbo. Aho nabaga bari baranyirukanye nsigaye nkerakera.”
N’ubwo hari icyo uyu muryango wafashijwe uracyakeneye byinshi birimo kubona icumbi ryiza, no kuvuza uyu mwana igitsina cye kikamenyekana.



















TANGA IGITEKEREZO