Ibi Bwiza yabihishuriye IGIHE mu kiganiro cyihariye, akaba yavuze ko agiye kwitabira iri rushanwa nyuma y’ubusabe bw’inshuti ze nyinshi zagiye zibimusaba.
Uretse n’inshuti ze, Bwiza yahishuye ko no mu 2019 yifuje kwitabira iri rushanwa ariko ntibimukundire.
Ati “Miss Rwanda nzajyayo, hari abantu nanjye ubwanjye babimbwira, nagerageza rwose. Ubundi nari nzi ko mu 2019 nari kurijyamo ndaniyandikisha ariko sinibuka uko byagenze birangira ntagiyeyo.”
Uyu mukobwa uri mu bashya mu muziki w’u Rwanda yavuze ko kuba bitarakunze icyo gihe, asanga amahirwe kuri we kugira ngo aryitabire ari uyu mwaka.
Bwiza avuga ko kwitabira Miss Rwanda ari umuhanzi nta mbogamizi na nke byamutera, Ati “Mbaye mbamenyesheje ahubwo nimumbonayo ntimuzatungurwe. Byaba ari ikintu gishya ngiye guhura na cyo kandi ni byo nkunda, nta kibazo na kimwe rwose.”
Bwiza avuga ko Miss Rwanda ari irushanwa ritanga amahirwe ku mwana w’umukobwa, uretse kuba na we arushaho kumenyekana n’agaciro ke mu muryango nyarwanda kiyongera ndetse bitewe n’umushinga we bikagira icyo bimarira Abanyarwanda muri rusange.
Icyakora uyu mukobwa avuga ko atarabiganiraho na KIKAC Music nka sosiyete ireberera inyungu ze ariko ahamya ko ari abantu yizera ko batamubuza gukora ikintu abonamo inyungu kuko bose ari cyo baharanira.
Bwiza ni umwe mu bahanzikazi bashya mu muziki w’u Rwanda bakundirwa ijwi ryiza ndetse n’uburanga bwe.
Amaze amezi ine yinjijwe mu muziki na KIKAC Music nyuma yo gutsinda irushanwa ‘The Next Diva’ ryari rigamije gushakisha abakobwa bafite impano idasanzwe mu muziki.
Mu gihe gito Bwiza amaze gusohora EP iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare Riderman, Mico The Best, Social Mula n’abandi.
Mu mezi ane amaze mu muziki amaze gusohora indirimbo enye zose zifite amashusho, mu gihe hari izindi eshatu yakoze ariko atarasohora amashusho yazo.
Ikiganiro n’umuhanzikazi Bwiza



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!