00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwiza mu rugendo rwo kumenyekanisha umuziki we muri Kenya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 September 2022 saa 09:43
Yasuwe :

Umuhanzikazi Bwiza uri kuzamuka mu muziki w’u Rwanda, yerekeje muri Kenya aho agiye kumara iminsi mu bikorwa byo kumenyekanisha umuziki we.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Nzeri 2022 nibwo Bwiza yahagurutse i Kigaliyerekeza i Nairobi.

Ukurikiyimfura Jean Claude ureberera inyungu z’abahanzi bo muri KIKAC Music, wanajyanye na Bwiza yabwiye IGIHE ko bateguriwe ibiganiro ku maradiyo na televiziyo zitandukanye mu rwego rwo kumenyekanisha umuziki w’uyu muhanzikazi.

Ati “Hari sosiyete twakoranye yo muri Kenya, yadufashije gutegura uru rugendo tugiye muri gahunda zo kumenyekanisha ibihangano bya Bwiza. Byibuza ubu hari radiyo na televiziyo zigera kuri 15 duteganya gukoraho ibiganiro.”

Uyu musore yavuze ko uku kujya muri Kenya kumenyekanisha umuziki we, biri mu byo bo basanga bizabafasha kumenyekanisha umuhanzi bafasha ndetse n’ibikorwa bye hanze y’u Rwanda by’umwihariko mu gihugu cya Kenya.

Ikindi bagarutseho ni uko bifuzaga guhura n’abandi bantu bashya mu ruganda rw’imyidagaduro by’umwihariko hanze y’u Rwanda.

Kuri gahunda y’ibitangazamakuru Bwiza agiye gukoraho ibiganiro muri Kenya aho agiye kumara iminsi itatu, harimo bimwe mu bifite izina rikomeye nka Boomplay, Trace, Citizen TV, Kiss TV, NTV, KBC n’izindi zinyuranye.

Uyu muhanzikazi yerekeje muri Kenya mu gihe yamaze guteguza abakunzi be indirimbo nshya yise ‘Exchange’ ateganya gushyira hanze ari muri iki gihugu gituranyi cy’u Rwanda.

Bwiza wujuje umwaka ari mu muziki, ni umuhanzikazi watoranyijwe mu irushanwa ryateguwe na KIKAC Music bise ‘The Next Diva’ bahita bamuha amasezerano y’imyaka itanu bakorana.

Mu mwaka umwe amaze akora umuziki, amaze kuzamura izina rye, ndetse afite indirimbo zamenyekanye zirimo n’izo yakoranye n’abandi bahanzi nka; Riderman, Mico The Best,Social Mula n’abandi benshi barimo n’Umugande John Blaq baherutse gusubiranamo ‘Rumors’.

Umuhanzikazi Bwiza yerekeje muri Kenya kumenyekanisha umuziki we
Ubwo Bwiza yari mu ndege yerekeje muri Kenya
Umuhanzikazi Bwiza yageze muri Kenya aho agiye kumenyekanisha umuziki we
Gahunda yose y'ibiganiro agiye gukorera muri Kenya
Bwiza yahagurutse i Kigali amaze guteguza abakunzi be indirimbo nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages