Lizzo yabitangaje yifashishije itangazo yashyize hanze ribwira abakunzi be ko yaretse umuziki kubera ibirushya agenda ahura nabyo.
Yagize ati “Ndarambiwe kwihanganira guteshwa agaciro n’abantu bose mu buzima bwanjye no kuri internet. Icyo nifuza ni ugukora umuziki no gushimisha abantu no gufasha isi kuba nziza gato kurenza uko nayisanze.’’
‘‘Ariko ntangiye kumva ko isi itanshaka. Ntabwo mbura kurwanya ibinyoma bivugwa kuri njye n’abantu bashaka kuvugwa no gushakisha ababona ibyo batangaza […] Ntabwo naje muri ibi ku bw’uyu mwanda. Ndasezeye.’’
Lizzo yaherukaga kuvugwa cyane muri Kanama umwaka ushize ubwo yari yajyanywe mu nkiko n’abahoze ari ababyinnyi be batatu bamushinja ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina bavugaga ko yakoze mu myaka ibiri ishize, gusa we yarahakanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!