‘Hashya Ibiyobyabwenge’ ni igikorwa kigiye kuba ku nshuro ya kabiri aho cyari cyabereye mu Mujyi wa Kigali mu bigo bitandukanye mu mashuri abanza n’ayisumbuye biherereye mu turere twa Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Nizeyimana Félicien, Umukozi mu Biro by’Umunyamabanga wa RALC, yavuze ko impamvu bahisemo gushyigikira Mutimawurugo ari uko ibiyobyabwenge ari kimwe mu bintu bishobora kudindiza iterambere kubihashya kikaba ari igitekerezo cyiza.

Ati “Ibiyobyabwenge ni kimwe mu bintu byugarije urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange, Mutimawurugo nicyo kintu yahisemo, nko mu muco icyo tugiye kubihuza usanga utatekereza neza unywa ibiyobyabwenge ikindi bikaba bidindiza iterambere ry’igihugu.”

Mutimawurugo yavuze iki gikorwa yagitekereje kubera ko yashakaga ikintu yakora mu buryo bwo kubaka igihugu.

Ati “Hari ibintu byatumye ntekereza gukora iki gikorwa, tugeze mu myaka aho ibyo umuntu avuga agomba kuba ari nabyo akora. Niyo mpamvu natekereje nkavuga nti ni iki nshobora gukora kigamije kubaka igihugu? Hari ibintu najyaga ntekereza ariko nkabona ntibihura neza nk’uko nabishakaga.”

Kuri iyi nshuro iki gikorwa kizabera mu turere twa Burera na Gicumbi two mu Majyaruguru na Nyagatare mu Burasirazuba. Iki gikorwa kizatangira ku wa 20 Mutarama 2020.

Ku bufatanye n’akarere hazajya hatoranywa ibigo byugarijwe n’ibiyobyabwenge kurusha ibindi maze abe aribyo biberamo aya marushanwa. Hazatoranywa batatu bazatsinda ku rwego rw’akarere ndetse nyuma bazahatane na bagenzi babo bazaba baturutse mu tundi turere ku rwego rw’igihugu.

Harindintwari Alex  wari uhagarariye Imprisco Plus Ltd nayo iri mu baterankunga b'iki gikorwa cya Mutimawurugo
Harindintwari Alex wari uhagarariye Imprisco Plus Ltd nayo iri mu baterankunga b'iki gikorwa cya Mutimawurugo
Ihirwe Uwitonze Ange Sandrine wo muri Realmates iri mu baterankunga ba Mutimawurugo muri iki gikorwa
Ihirwe Uwitonze Ange Sandrine wo muri Realmates iri mu baterankunga ba Mutimawurugo muri iki gikorwa
Umuhanzikazi Mutimawurugo yavuze iki gikorwa  yagitekereje kubera ko yashakaga ikintu yakora mu buryo bwo kubaka igihugu
Umuhanzikazi Mutimawurugo yavuze iki gikorwa yagitekereje kubera ko yashakaga ikintu yakora mu buryo bwo kubaka igihugu