Nyuma y’amezi atanu uyu muhanzikazi agaragaje uyu musore yeguriye umutima we, yongeye gushimangira urwo amukunda mu mashusho y’indirimbo yise ‘I Trust You’.

Mu kiganiro na IGIHE, Tabz yemeye ko iyi ndirimbo yayikoze biturutse ku rukundo afitiye uyu musore bamaranye amezi 12 bakundana.

Ati “ Yego ni we nabwiraga, icyo namukundiye cyo ntabwo nakigaragaza ngo mbivemo kuko byiyongera buri munsi, gusa icyo nzi ni uko duhuza byinshi, ni umugabo mwiza ntawe utamukunda , ndamukunda cyane.!”

Usibye kumushyira mu mashusho y’indirimbo, aba bombi ntibasiba kugaragaza urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga.

Tabz ni umwe mu bahanzikazi bize umuziki mu ishuri rya muzika rya Nyundo. Yamenyekanye cyane ubwo yari mu itsinda rya Neptunez Band ryamamariye mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction.

Uyu musore wigaruriye umutima wa Tabz, mu 2018 yigeze gukora umuziki gusa birangira abisubitse agana inzira yo kuvanga umuziki, akazi akorera muri Uganda.

Reba indirimbo ‘ I trust you’ Tabz yahuriyemo n’ umusore yihebeye ndetse ishimangira urukundo rwabo

Aba bombi ntibasiba kugaragaza urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga
Aba bombi ntibasiba kugaragaza urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga
Tabz ku mbuga nkoranyambaga akunze kugaragaza ko yanyuzwe n'ukundo ahabwa na DJ Allainto
Tabz ku mbuga nkoranyambaga akunze kugaragaza ko yanyuzwe n'ukundo ahabwa na DJ Allainto
Tabz na DJ Allainto bamaze umwaka bakundana
Tabz na DJ Allainto bamaze umwaka bakundana
DJ Allainto yakoze ubuhanzi kuko  mu 2018 yigeze gusohora indirimbo gusa aza kubivamo yinjira mu bijyanye no kuvanga umuziki abyigiye muri Uganda
DJ Allainto yakoze ubuhanzi kuko mu 2018 yigeze gusohora indirimbo gusa aza kubivamo yinjira mu bijyanye no kuvanga umuziki abyigiye muri Uganda