00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuherwe yatanze $ 5000 ku bahanzi bo mu Rwanda bashyinguye Radio

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 8 February 2018 saa 01:18
Yasuwe :

Umunyemari Brian Kirumira uri mu bakomeye muri Uganda yemeye gutanga amadolari ibihumbi bitanu ku bahanzi baturutse mu Rwanda bakajya gushyingura Mowzey Radio uherutse kwitaba Imana.

Mowzey Radio yahoze ari inshuti ikomeye ya Brian Kirumira ubusanzwe uzwi nka Bryan White. Uyu ni umwe mu banyamafaranga muri Uganda bemeye gutanga ubufasha ubwo Mowzey Radio yari mu bitaro bya Case Hospital.

Umunsi wakurikiye ishyingurwa rya Mowzey Radio, Brian White yagiranye ikiganiro n’abahanzi nyarwanda barimo Dj Pius, Uncle Austin, Safi Madiba n’abandi bafite aho bahuriye na muzika bari baturutse mu Rwanda.

Yabaganirije ku buzima bwa Radio n’uburyo yabayeho aharanira iterambere rya muzika ariko akanafasha umuryango we n’abatishoboye bose bamuganaga. Mu byo yavuze, Brian White washinze Bryan White Foundation yavuze ko ‘yiteguye kuza gukorera ibikorwa bye mu Rwanda’ anizeza aba baririmbyi ko azabafasha.

Mu maso y’itangazamakuru rya Uganda, Bryan White yemeye ko agomba guha abahanzi baturutse mu Rwanda amadolari 5000[asaga Rwf miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu] bakwifashisha mu buryo butandukanye biteza imbere.

Uncle Austin yabwiye IGIHE ko aya mafaranga Bryan White yayabemereye ndetse ngo nibayafata biyemeje ko na bo bazahita bayashyikiriza umubyeyi wa Radio akajya mu isanduku yashyizweho izajya ifasha abana yasize abyaye.

Yagize ati “Ibyo yarabivuze, yabyemeye ko azaduha ayo mafaranga mu maso y’itangazamakuru ryo muri Uganda. Yavuze ko aduhaye ayo mafaranga ngo tuzayifashishe mu tuntu duto dukeneye, uwakenera gukora amashusho y’indirimbo, mbese yayaduhaye nk’ubufasha.”

Yongeyeho ati “Ku giti cyacu twafashe umwanzuro ko tuzayaha Weasel na nyina wa Radio kugira ngo tubafashe ajye mu isanduku yo gufasha abana yasize abyaye.”

Bryan White, Dj Pius na Weasel ubwo bari mu gitaramo cyo kunamira Radio

Bryan White kandi yahise yiyemeza guha akazi Douglas Mayanja[Weasel] amugira ambasaderi w’umuryango yashinze Bryan White Foundation ndetse ngo azajya amuhemba inshuro ebyiri (Radio and Weasel). Umugabane wa Radio uzajya uhabwa umubyeyi we Jane Kasubo.

Ubwo Radio yari arembye, Bryan White yamutanzeho amashilingi ya Uganda miliyoni 25 yo kwishyura imiti gusa, yanatanze amashilingi miliyoni eshanu nk’igihembo cy’umuganga wakurikiranaga Radio.

Bryan White yatanze miliyoni 25 z'amashilingi ubwo Radio yari arwaye
Chameleone na Bryan White ubwo bari mu gikorwa cyo guha inkunga umubyeyi wa Radio

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages