Abahanzi bo mu Rwanda bitabajwe ni Buravan, Gaël Faye na Butera Knowless. Fally Ipupa niwe watangije iri serukiramuco ku wa 15 Gashyantare 2019.
Ku wa 16 Gashyantare Butera Knowless, Buravan na Gaël Faye bakomoka mu Rwanda bari mu bashimishije benshi mu bihangano byabo bitandukanye baririmbiye muri iki gihugu.
Knowless uri mu bishimiwe muri iri serukiramuco yaje akubita agatoki ku kandi avuga ko agiye gukaza inganzo yiganjemo ibihangano birimo indimi z’amahanga.
Uyu muhanzikazi uri mu bafite ibigwi mu muziki w’u Rwanda yanavuze ko abantu bamwe bajya bibeshya ko umuziki w’u Rwanda udakunzwe mu bihugu bitandukanye birimo n’ibihana imbibi narwo kuko yabonye indirimbo ze zose yarabiririmbye abantu bakizihirwa ndetse bakanamufasha.
Aganira na IGIHE ati “Icya mbere umuziki w’u Rwanda hari ahantu umaze kugera iyo utarasohoka ngo ujye hanze uba wumva ko umuziki wacu ntaho uragera ariko iyo ugize amahirwe ukabona ko uhagaze neza, urakunzwe.”
“Njye mu bitaramo byose nagiye nkora hanze y’u Rwanda,RDC ni hamwe mu hantu baririmbye indirimbo zanjye zose, n’ubwo wumvaga iz’Ikinyarwanda baziririmba mu buryo bwabo ariko baraziririmbaga noneho byageraga ku z’Igiswahile bavaga ku nyuguti ya mbere bakageza ku ya nyuma.”
Yungamo ati “Nk’uko nabitangiye ngiye gukomeza gukora indirimbo Abanyarwanda biyumvamo ariko nta kuzishyiraho imipaka nkagerageza gushyira ibihangano nkora mu ndimi zitandukanye cyane zikoreshwa muri aka karere kugira ngo baziyumvemo mu buryo burenze cyane ko izo nakoze banyeretse ko bagiye bazikunda mu buryo butangaje.”
Uyu muhanzikazi yanavuze ko uretse kwitabira iri serukiramuco ubu ari mu mushinga w’indirimbo n’umwe mu bahanzi bakomeye muri RDC.
Ati “Ku by’indirimbo nshobora kuba nakorana n’umuhanzi wo muri RDC, icya mbere ni uko hari abari babinsabye nanjye nkaba hari abandi bakomeye nari nifuje gukorana nabo. Igisigaye ni ukureba igikurikiraho ariko byanze bikunze ngomba gukorana n’umuhanzi wo muri kiriya gihugu.”
Knowless aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Urugero’ ubu ari kwitegura gukomeza kwiyegereza abakunzi mu bihangano bitandukanye yitegura gushyira hanze ndetse no mu bitaramo bitandukanye.
Knowless yakoreye amateka muri RDC
Urugero, indirimbo Butera Knowless aheruka gushyira hanze



















TANGA IGITEKEREZO