Srinidhi Shetty afite imyaka 24 y’amavuko akareshya na metero 1.72. Ni umukobwa wa kabiri ukomoka mu Buhinde wambitswe iri kamba ritanzwe ku nshuro ya munani, akurikiye mugenzi we Asha Bhat watsinze mu mwaka wa 2014 ubwo u Rwanda rwari ruhagarariwe na Miss Umwali Neema.
Kuri iyi nshuro u Rwanda rwaserukiwe na Miss Rwanda 2014, Akiwacu Colombe witwaye neza cyane kuko yageze mu bakobwa 25 ba mbere bahabwaga amahirwe yo gutsinda ariko ntabashe kugera mu bakobwa icumi ba mbere.
Miss Supranational 2016, Srinidhi Shetty yagaragiwe n’abakobwa bane, igisonga cya mbere cyabaye Valeria Vespoli ukomoka muri Venezuela; igisonga cya kabiri ni Jaleesa Pigot ukomoka muri Suriname[ni we mukobwa wa mbere wo muri iki gihugu utsindiye umwanya ukomeye mu marushanwa mpuzamahanga].
Umukobwa witwa Ornella Gunesekere wo muri Sri Lanka yabaye igisonga cya gatatu naho umukobwa wari uhagarariye Hongiriya, Korinna Kocsis aba igisonga cya kane.
Abandi bakobwa bari bahagarariye ibihugu byabo baje mu icumi ba mbere harimo Belarus, Indonesia, Myanmar, Poland na Slovakia.

Ibihugu 25 byageze mu cyiciro cya nyuma ni Argentina, Australia, Brazil, Japan, Mauritius, Mexico, Netherlands, Panama, Paraguay, Philippines, Romania, Russia, Rwanda, Ukraine , Vietnam, Belarus, Indonesia, Myanmar, Poland, India, Venezuela, Suriname, Sri Lanka , Hongiriya na Slovakia.
Umukobwa wo mu Buhinde yatorewe kuba Miss Supranational Asia & Oceania), uwa Venezuela aba Miss Supranational America, uwa Hungary aba Miss Supranational Europe naho uwa Mauritius agirwa Miss Supranational Africa.





















Ibitekerezo 0