Iserukiramuco Karlovy Vary International Film Festival (KVIFF) riherutse kuba ku nshuro ya 52, ryamaze iminsi umunani ribera muri Repubulika ya Czech, iry’uyu mwaka ryatangijwe ku itariki ya 30 Kamena risozwa ku itariki ya 8 Nyakanga 2017.
Mu gusoza iri serukiramuco hatanzwe ibihembo 13 kuri filime nziza mu zatoranyijwe uyu mwaka ndetse hahembwa abakinnyi bahize abandi mu ngeri zitandukanye. Mu cyiciro cy’abagore, Umuhire Eliane yahize abandi ku bwa filime yakinnyemo yitwa ‘Birds Are Singing in Kigali’.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuhire Eliane yavuze ko kwitabira iri serukiramuco byamwunguye ibintu bikomeye gusa byabaye ikirenga ku bw’igihembo yahawe cy’umugore wahize abandi mu kwitwara neza muri filime mu mwaka wa 2017.
Yavuze ko igihembo yahawe kiruta amafaranga kuko yubatse ‘ubumwe n’abantu bakomeye mu bya sinema ku Isi n’abandi bashobora kuzamushoramo imari ubuhanzi bwe bukagera ku rwego mpuzamahanga’.
Yagize ati “Ni igihembo gikomeye, kukibonera muri ririya serukiramuco ntabwo byoroshye na gatoya, kukibonera muri iri serukiramuco ntabwo ari ibintu bikorwa na buri wese. Ikindi gikomeye nungutse kirenze amafaranga ni uko nubatse ubumwe n’abantu bakomeye ku Isi, nyuma y’iri serukiramuco iyo waribonyemo igihembo ibikurikiraho nyuma yaryo biba bikomeye ndetse birenze amafaranga kuko yo urayabona ugahita uyarya.”
Umuhire ubu uri mu Rwanda, yavuze ko iturufu yamuhesheje iki gihembo ngo ni uko yakinnye muri filime ivuga inkuru iteye agahinda ndetse akaba ari umukobwa ugaragaza uburanga karemano akaba afite imigirire n’imimerere bye bwite.
Ati “Hari harimo abakinnyi bakomeye benshi kuko hari hatoranyijwe filime 12 kandi zose nziza zarimo n’abakinnyi bakomeye. Icyatumye duhembwa rero, bavuze ko ari uko njye na Jowita [bakinanye] twari dufite uburanga karemano kandi turi gukina inkuru itoroshye, ariko hari n’ibindi bagendeyeho.”
Iki gihembo kandi cyahawe mugenzi we witwa Jowita bakinanye muri iyi filime ‘Birds Are Singing in Kigali’ igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yayobowe n’Umunya-Pologne Joanna Kos-Krauze.
Umuhire amaze imyaka irenga icumi mu mwuga
Ati “Mu 2004 ngeze i Butare muri Kaminuza nahise ntangira gukina mu itsinda rya Stars du théâtre hanyuma mbitangira neza mu mwaka wa 2009 ngeze i Kigali mpita ninjira muri Mashirika hamwe na Ishyo Arts Center nkorana na Hope Azeda na Carole Karemera.”

Mu mwaka wa 2011 yagiye kwiga ibyerekeye gukina ikinamico na filime muri Tuniziya mu gihe cy’imyaka itatu gusa avuga ko ubumenyi bukomeye muri uyu mwuga yabubonye binyuze mu byo yakinnye by’umwihariko mu Rwanda.
Ati “Mu mwaka wa 2011 nibwo nabonye amahirwe yo kujya kwiga gukina theatre muri Tuniziya, nizeyo imyaka itatu ariko nigaga amezi make mu mwaka. Ikintu nize cyane cyane ni uko nigiye mu gukina, byinshi nakinnye mu Rwanda nibyo byanyigishije.”
Umuhire yakinnye muri filime zitandukanye zirimo iyitwa ‘Things of the Aimless Wanderer’ ya Kivu Ruhorahoza, ‘Behind the word’ ya Clementine Dusabejambo, yakinnye kandi mu mikino ya Mashirika hafi ya yose guhera mu 2010.
Izina rye rizwi mu mikino yakunzwe cyane irimo Mboka[ wateguwe na Carole Karemera ndetse na Mashirika], Ma Petite Coline, We Call It Love[uyu watoranyijwe mu maserukiramuco atandukanye ku Isi] n’indi itandukanye.
Mu myaka amaze akina filime n’ikinamico byamuhesheje kujya kwerekana impano ye mu bihugu bitandukanye birimo Côte d'Ivoire, u Bufaransa, Tuniziya, Suede, u Budage, Leta Zunze za Amerika n’ahandi.





Ibitekerezo 0