Brooklyn Peltz Beckham ni umuhungu wa David Beckham wamamaye mu mupira w’amaguru ku Isi na Victoria Beckham wahoze mu itsinda ry’abahanzi rya ‘Spice Girls’.
Ikinyamakuru The Mirror cyatangaje ko icapiro rya Penguin Random House, ryamenyekanye cyane ku gitabo “Spare’’ cya Prince Harry, riri mu biganiro n’aba bombi kugira ngo handikwe igitabo kigaruka ku gushwana kwabo n’umuryango wa Beckham.
Umuntu wa hafi w’aba bombi yatangarije The Sun ko hari inyota nyinshi yo kumenya neza iby’aya makimbirane.
Ati “Abantu bose barashaka kumva iyi nkuru mu buryo burambuye. Izi nzu zandika ibitabo ntizifite aho zibogamiye ku muryango wa David na Victoria Beckham, kandi ziteguye gutanga amafaranga menshi kugira ngo Brooklyn avuge byose byari bimuri ku mutima.”
Yakomeje avuga ko Brooklyn yumva ari igihe cyo gushyira ukuri ku rupapuro, cyane cyane ko bigaragara ko yafashe icyemezo cyo gucana umubano n’ababyeyi be burundu.
Ati “Biragaragara ko afite byinshi bimuri ku mutima, kandi amahirwe yo kwandika igitabo aragutse cyane, cyane cyane niba yumva afite inkuru ihagije yo kuzuza igitabo kirenga amapaji 300.”
Nyuma y’amezi menshi Brooklyn yirengagiza ababyeyi be David na Victoria Beckham, mu minsi ishize amakimbirane yongeye gufata indi ntera ubwo uyu mugabo w’imyaka 26, yasohoraga itangazo rikakaye anenga imyitwarire yabo, agaragaza ko adafite na gato ubushake bwo kongera kwiyunga n’umuryango we.
Muri iryo tangazo, Brooklyn yanenze cyane nyina Victoria Beckham, avuga ko imwe mu mpamvu nyamukuru yatumye bashwana ari uko “yamwambuye” umwanya w’imbyino ye ya mbere ‘first dance’ n’umugore we Nicola mu bukwe bwabo bwo mu 2022.
Brooklyn yavuze ko iyo mbyino yari yateguwe ibyumweru byinshi mbere, yagombaga kuba iri hagati ye n’umugore we ku ndirimbo y’urukundo, ariko ibintu byahindutse mu buryo butunguranye.
Ati “Mu ruhame rw’abashyitsi barenga 500 bari bitabiriye ubukwe bwacu, Marc Anthony yampamagaye ku rubyiniro aho twari twateguriwe kubyinira bwa mbere n’umugore wanjye. Ariko nsanga mama ahari, ategereje kubyinana nanjye.”
Yakomeje avuga ko nyina yamubyiniye mu buryo atishimiye, ibintu agaragaza ko byamukojeje isoni bikomeye.
Umukozi wari ushinzwe kwakira abashyitsi muri ubwo bukwe yatangarije The Sun ko Nicola yabwiye Brooklyn ko agomba guhitamo hagati ye n’ababyeyi be, undi ahitamo uruhande rw’umugore we.
David Beckham ubwo yari i Davos mu Busuwisi mu minsi ishize, yabajijwe ku mubano we n’umwana we, aryumaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!