Ubu butumwa uyu musore yabushyize ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24, ku rubuga rwe rwa Instagram aho yagereranyije uyu mukobwa na ‘byose bye’. Mu magambo y’Icyongereza yashyize kuri uru rubuga aherekejwe n’ifoto ya Kate Bashabe yambaye umushanana, yagize ati “My Universe’’.

Hari andi makuru IGIHE ifite yemeza ko uyu musore amaze iminsi mu Rwanda, ndetse aheruka gusangiza amashusho abamukurikira, ari mu karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Utereye amaso ku mbuga nkoranyambaga, ubona Kate Bashabe yararebye amashusho n’amafoto atandukanye y’uyu musore agashyiraho utumenyetso tugaragaza ko ayakunze, ndetse ahandi kwiyumanganya biranga agatanga ibitekerezo.

Twashatse kuvugisha Kate Bashabe, ariko ntabwo yigeze yitaba telefone. Iyo yitaba twari kumubaza niba koko we n’umuhungu wa Perezida Ramaphosa bari mu Rukundo.

Bashabe Catherine, wamamaye nka Kate Bashabe, si ubwa mbere avuzwe mu nkuru z’urukundo na bamwe mu bazwi cyane muri Afurika.

Kuva mu 2019 yakunze kuvugwa mu nkuru zo gukundana n’Umunya-Sénégal Sadio Mané, wamamaye mu makipe akomeye mu mupira w’amaguru i Burayi ariko abyamaganira kure. Muri Mutarama 2024 uyu mukobwa yavuze ko afite umukunzi.

Icyo gihe mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda yagize ati “Ndacyari umukobwa, ariko buriya igihe kizagera nanjye mbe umubyeyi. Ni iby’Imana. Umukunzi we arahari.”

Uyu mukobwa asanzwe amenyerewe mu bikorwa byo gufasha abinyujije mu Muryango yashinze yise ‘Kabash care’, ndetse yabaye Miss MTN mu 2010, mu 2012 aba Nyampinga wa Nyarugenge.

Uyu musore avuga ko Kate Bashabe ari isanzure rye
Uyu musore avuga ko Kate Bashabe ari isanzure rye
Kate Bashabe hari ubwo kwihishira byanze atanga igitekerezo ku ifoto ya Ramaphosa Tumelo
Kate Bashabe hari ubwo kwihishira byanze atanga igitekerezo ku ifoto ya Ramaphosa Tumelo
Kate Bashabe akunze kujagajaga amafoto ya Ramaphosa Tumelo agakanda 'like' andi agatangaho ibitekerezo
Kate Bashabe akunze kujagajaga amafoto ya Ramaphosa Tumelo agakanda 'like' andi agatangaho ibitekerezo
Kate Bashabe ni umwe mu bagaragaje ko bakunze ubutumwa Ramaphosa Tume yanditse ubwo yifurizaga se umunsi mwiza w'ababyeyi b'abagabo
Kate Bashabe ni umwe mu bagaragaje ko bakunze ubutumwa Ramaphosa Tume yanditse ubwo yifurizaga se umunsi mwiza w'ababyeyi b'abagabo
Kate Bashabe yaketsweho kugira umubano udasanzwe n'umuhungu wa Ramaphosa uyobora Afurika y'Epfo
Kate Bashabe yaketsweho kugira umubano udasanzwe n'umuhungu wa Ramaphosa uyobora Afurika y'Epfo
Kate Bashabe akunze kujagajaga amafoto ya Ramaphosa Tumelo agakanda 'like' andi agatangaho ibitekerezo  (1)
Kate Bashabe akunze kujagajaga amafoto ya Ramaphosa Tumelo agakanda 'like' andi agatangaho ibitekerezo (1)
Bashabe akunda gutemberera ahantu nyaburanga hatandukanye hirya no hino ku Isi
Bashabe akunda gutemberera ahantu nyaburanga hatandukanye hirya no hino ku Isi
Amagambo umuhungu wa Ramaphosa yakurikije ifoto ya Kate Bashabe yasamiwe hejuru na benshi bakurikiranira hafi uruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda
Amagambo umuhungu wa Ramaphosa yakurikije ifoto ya Kate Bashabe yasamiwe hejuru na benshi bakurikiranira hafi uruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda
Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa b'ikimero bakunze kuvugisha benshi
Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa b'ikimero bakunze kuvugisha benshi
Kate Bashabe si ubwa mbere avuzwe m ... zwi ku ruhando rwa Afurika yose
Kate Bashabe si ubwa mbere avuzwe m … zwi ku ruhando rwa Afurika yose
Umuhungu wa Ramaphosa yananiwe kwiyumanganya
Umuhungu wa Ramaphosa yananiwe kwiyumanganya
Bashabe akunze kurangwa n'akanyamuneza
Bashabe akunze kurangwa n'akanyamuneza