Oprah Uwoya wahoze ari umugore wa Ndikumana Katauti yakoranye ubukwe n’umuraperi Dogo Janja, basezeranye mu muhango wabaye mu buryo bw’ibanga ku tariki ya 28 Ukwakira 2017.
Ubukwe bwa Irene Uwoya na Dogo Janja byakurikiwe n’impaka ndetse n’ibibazo, bamwe ntibaremeraga ko ubukwe bwabayeho mu gihe abandi kugeza ubu bavumira ku gahera uyu mugore kuko ngo yarongowe n’akana arusha imyaka myinshi.
Ubu inkuru igezweho kuri aba bombi ni umwiryane wavutse biturutse ku magambo Dogo Janja yatangarije mu kiganiro The Playlist gica kuri Radio Times FM aho yashimangiye ko Imana nimuha ubuzima agakomeza kubaho mu minsi iri imbere azazana umugore wa kabiri ndetse byashoboka akarongora abandi kugeza kuri bane.
Dogo Janja yabwiye umunyamakuru witwa Lil’Ommy ko kurongora abandi bagore abifitiye uburenganzira kuko n’idini ya Islam ibyemera ndetse ko nta mananiza azabaho hagati ye na Oprah Uwoya kuko na we yamaze kwinjira mu idini.
Yagize ati “Imana nibiha umugisha nzarongora undi mugore wa kabiri, uwa gatatu ndetse n’uwa kane, aho iyo umaze gutuza neza n’ubutunzi bumaze kwiyongera biroroha, kurongora abagore bane rero si bibi. Imana idutije ubuzima nyuma y’imyaka icumi nazana umugore wa kabiri, nyuma y’indi icumi nabwo nkazana undi nakuzuza imyaka 50 nabwo nkazana uwa kane.”
Iby’aya makuru yatangajwe na Dogo Janja bimaze gusakara mu bitangazamakuru muri Tanzania, Oprah Uwoya yagiye kuri Instagram yandika amagambo arimo uburakari no kwereka umugabo we ko naramuka amuharitse azamwereka uwo ari we.
Irene Uwoya yabwiye Dogo Janja ati “Nibwo uzabona uwo njye ndi we bya nyabyo…” Yongeyeho ko naramuka akoze ikosa ryo kuzana abandi bagore ibibazo bizavuka hagati yabo ndetse amuha gasopo amubwira ko adakwiye kwibeshya.
Aba bombi bamaranye amezi agera kuri atandatu, bakoze ubukwe mu mpera za Ukwakira nyuma y’igihe gito Ndikumana Katauti wahoze ari umugabo wa Oprah Uwoya yitaba Imana.



















TANGA IGITEKEREZO