00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujinya washize! Davido yaririmbiye mu mbeho y’ubutita i Kigali (Amafoto na Video)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 4 March 2018 saa 04:09
Yasuwe :

Imbeho n’imvura ntibyakanze abakunzi b’umuziki bitabiriye igitaramo ‘30 Billion Africa Tour 2018’ Davido wo muri Nigeria yakoreye mu Mujyi wa Kigali mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Werurwe 2018.

Igitaramo cyahuriranye n’imvura ivanze n’imbeho ikomeye yaguye mbere y’amasaha make ngo ibirori bitangire; ibi byakomye mu nkokora bamwe mu bafana bagomba kujya kureba Davido. Ubwitabire ntibwari bushamaje ugereranyije n’uburemere bw’izina rya Davido n’ibigo byamufashije gutegura iki gitaramo.

Davido yaje i Kigali mu cyiciro cyo gutangiza ibitaramo yise ‘30 Billion Africa Tour 2018’ bigizwemo uruhare rukomeye na Sony Music imufasha mu muziki, Positive Production yo mu Rwanda ndetse n’ibitangazamakuru byubashywe ku Isi birimo RFI, France 24 n’ibindi.

Igitaramo cya Davido cyitabiriwe n’abiganjemo abakobwa bakibyiruka, abana bato bavugaga indimi ziganjemo Icyongereza n’Igifaransa gusa; bagaragaje ko bishimiye cyane uyu muhanzi wo muri Nigeria mu gitaramo yakoreye i Remera mu marembo ya Stade Amahoro.

Yabanjirijwe n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Phiona Mbabazi, Sintex, Buravan, Charly&Nina na Riderman. Muri aba bose baririmbye mbere ya Davido, Buravan na Phiona nibo baririmbye mu buryo bw’umwimerere mu gihe abandi bitabaje CD.

Davido yageze imbere y’abafana be saa sita n’iminota 35 abasezera saa saba n’iminota 45 ari nabwo abacuranzi bakubise umurishyo wa nyuma igitaramo kinahita gisozwa.

Mu byo yavugaga byose, Davido yagarukaga ku buryo akunda bikomeye Abanyarwanda akavuga ko ‘yizeye neza ko bashyigikiye umuziki’. Igitaramo kigitangira kugeza gisojwe, abiganjemo abakobwa ni bo bazamuraga amajwi y’ibyishimo berekana ko ‘umutima ukunda umuziki bawumuhariye’.

Igitaramo cyabaye mu mbeho ikomeye cyane ku buryo abatari bafite ibyo kwifubika bakomanyaga amenyo. Nubwo hari hakonje ariko, mu bafana hari harimo abakobwa batagerwaho n’imbeho bari abambaye utwenda tugufi abandi bambaye imyenda ishushe nk’amashati maremare nk’umuderi uharawe cyane mu bakobwa bazi kwambarira ibirori.

Umuhanzi Davido akigera ku rubyiniro, abantu bamweretse ko bamwishimiye cyane, batera hejuru bamwakiriza amashyi menshi baririmbana na we ubona bose batwawe.

Bari babategereje igihe kinini, kuko igitaramo cyatangiye mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba abafana bakomeza guteguzwa ko hari umuhanzi ukomeye muri Afurika ugiye kuza kubasusurutsa. Uwaje kureba igitaramo wese yiyumvishaga ko byibuze Davido aririmba nka saa mbili ariko yahageze saa sita zirengaho mike.

Umujinya mwiza wa 2014…

Davido yaherukaga gukorera igitaramo mu Mujyi wa Kigali muri Nyakanga 2014 ubwo u Rwanda rwizihizaga Kwibohora ku nshuro ya 20. Icyo gihe Jay Polly na Urban Boyz nibo bahanzi boroheje bamubanjirije ku rubyiniro; ibi byamusigiye urwibutso rukomeye ku Rwanda ndetse n’ubu yananiwe kubyibagirwa.

Ubwo Davido aheruka mu Rwanda, yageze ku rubyiniro akurikiranye na Jay Polly wari umaze gushyushya abafana mu buryo bukomeye. Uyu muhanzi yahageze abafana bongeye gukonja ku buryo bitamworoheye kongera kubahagurutsa bityo bimwereka ko ‘inkoko iri iwabo ishonda umukara’.

Davido imbere y'abafana be i Kigali

Davido yeretse urukundo Jay Polly

Yavuye mu Rwanda yirahira umuraperi Jay Polly, ibi byaranditswe ndetse bivugwaho mu buryo bukomeye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. Davido yagarutse agifite Jay Polly mu mutwe ndetse ngo ‘ni we muhanzi yubaha mu bo mu Rwanda bose’.

Mu gitaramo hagati, Davido yikije gato abwira abafana ati “Nshobora kubabwira umuhanzi nkunda cyane mu Rwanda? Murabyiteguye?” Yahise yicira ijisho Dj we witwa Ecool na we ahita acuranga indirimbo ‘Ku musenyi’ ya Jay Polly.

Jay Polly yahise azamuka ku rubyiniro aherekejwe n’umugore we. Yahageze ahita afata ijambo agira ati “Davido ni mukuru wanjye. Ntewe ishema nawe mukuru wanjye! Nkwereke icyo mfite?” Davido na we ati “Binyereke muvandimwe.”

Jay Polly yahise yanzika n’indirimbo ‘Ku musenyi’ abwira Davido ngo amufashe bayiririmbe. Davido yaririmbye afatanye urunana n’umuhanzi Jay Polly afata nk’ukomeye cyane i Kigali.

Uyu muraperi yasoje kuririmba ahita abwira abafana ko bakwiye kwitega ikintu gikomeye azakorana na Davido. Amaze kuririmba, Jay Polly n’umugore we bakomeje kwisirisimba hafi ya Davido aririmba kugeza ubwo yatashye nabo baramukurikira bajya kunoza ibiganiro.

Sintex ukora umuziki mu njyana ya Dancehall yaririmbye muri iki gitaramo
Sintex mukuru wa Nkusi Arthur yishimiwe
Phiona Mbabazi, umukobwa uzwiho ubuhanga mu kuririmba yacuranze mu buryo bwa live
Umunyarwenya Michael na mugenzi we bayoboye iki gitaramo
Shaddy Boo [iburyo] n'abanyabirori bagenzi be bari babyambariye
Davido yatumye bamwe bahuza urugwiro
Abafana bishimiye iki gitaramo cyane
Abafana bari biganjemo abakibyiruka kandi bo mu mujyi
Buravan ukunzwe n'urubyiruko yacuranze mu buryo bwa live
Charly uririmbana na Nina
Itsinda rya Charly na Nina n'ababyinnyi baryo
Nina mugenzi wa Charly
Riderman yishimwe cyane mu ndirimbo 'Inyuguti ya R'
Ab'igitsinagore bafataga amashusho bagahita bohereza kuri Snapchat
Davido akigera imbere y'abafana bose basabwe gucana telefone zabo bakazishyira mu kirere
Abafana bari begeranye cyane mu gice cyegereye urubyiniro mu gihe inyuma hari hambaye ubusa
Davido yahereye ku ndirimbo zo hambere zirimo 'Gobe'
Davido ukunzwe ‘FIA’, ‘Fall’ n’izindi
Davido yaririmbye mu buryo bwa semi-live, yakoreshaga igice kimwe CD ubundi abacuranzi bakavangamo ibicurangisho bike
Davido yakunze kurira ibyuma byubatse urubyiniro kugira ngo ajye ahirengeye arebe abafana be neza
Davido yuriraga ibi byuma abakurikirana ubuzima bwe bakamwinginga ngo amanuke ariko agatsimbarara
Jay Polly ubwo yari amaze guhamagarwa na Davido yaririmbye 'Ku musenyi'
Jay Polly na Davido bafatanyije kuririmba
Umugore wa Jay Polly, Uwimbabazi Shalifah na we yari yazamutse kuri stage
Uyu mukobwa yabyinnye indirimbo ya Davido abantu baratangara
Davido yashimiye cyane uyu mukobwa wamweretse ubuhanga mu kubyina indirimbo ze
Hano Davido yururutse nabi ku buryo yari agiye guhanuka abashinzwe umutekano baramusama

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages