Mu kiganiro yahaye BBC, Kidum yatangaje ko impamvu atazitabira igitaramo yari yatumiwemo mu mujyi wa Kigali ari uko yangiwe n’ubuyobozi bwabimenyesheje abari bamutumiye.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yanyomoje aya makuru atangaza ko Kidum atigeze yangirwa kuririmba.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Pudence Rubingisa yagize ati “Ntabwo Umujyi wa Kigali wigeze wanga ko umuhanzi Kidumu aza gucurangira muri Kigali kuko ntabwo yigeze anabisaba. Niba hari gahunda afite yo kuza gucuranga, hari inzira bicamo akabisaba. Kugeza uyu munsi nta busabe bwe turabona.”
Kidum yari ategerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction itariki 27 Nzeri 2019 ari kumwe n’abandi baririmbyi nka Johnny Drille wo muri Nigeria.
Mu butumwa abari bateguye iki gitaramo banditse bamenyesha abantu ko uyu muhanzi atakikitabiriye, ntaho bigeze bavuga ko ari umujyi wa Kigali wamubujije. Icyakora bavuga ko byatewe n’impamvu zitabaturutseho.
Banditse itangazo rigira riti “Tubabajwe no kubamenyesha ko kubera impamvu tudashobora kwirinda, ntabwo tuzaba turi kumwe na Kidum ku bagomba kuririmbira abazitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba mu mpera z’uku kwezi. Tubasabye imbabazi kandi tuzirengera ingaruka ibi bishobora guteza. Twizeye kuzababona mu gitaramo.”
Ntago @CityofKigali yigeze yanga ko umuhanzi #Kidumu aza gucurangira muri Kigali kuko ntabwo yigeze anabisaba. Niba hari gahunda afite yo kuza gucuranga, hari inzira bicamo akabisaba. Kugeza uyu munsi nta busabe bwe turabona. @UmutoniNadine
— Pudence RUBINGISA (@PudenceR) September 13, 2019



















TANGA IGITEKEREZO