Ibi bitaramo biteganyijwe kuva tariki ya 24 Ukuboza 2025 kugeza ku ya 2 Mutarama 2026 kuri ‘Rond-point’ ya Kigali Convention Centre.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yabwiye Televiziyo Rwanda ko ibi byakozwe mu rwego rwo gufasha abatuye uyu mujyi kwidagadura mu kiruhuko kirekire bafite.
Yagize ati “Umwaka ushize twari twateguye umunsi umwe ariko ubu twateguye 10. Twatekereje gutegura ikintu Abanya-Kigali bahugiraho aho kujya mu cyaro ahubwo n’abaho baze i Kigali.”
Ku wa Gatatu, mu ijoro rya Noheli hazerekanwa filimi ebyiri zijyanye n’uyu munsi mukuru zirimo iyakorewe mu Rwanda yitwa ‘The Bridge of Christmas’.
Kuri Noheli hateganyijwe imikino itandukanye y’abana. Ku wa Gatanu hazerekanwa imikino ya Premier League, ku wa Gatandatu hazabera Gen-Z Comedy, ku Cyumweru hazacurangwa igisope.
Tariki ya 29 na 30 Ukuboza 2025 hateganyijwe iserukiramuco ry’urubyiruko. Ni mu gihe mu ijoro ry’ubunani hazaba igitiramo cya Kevin Kade kinateganyijwemo Ali Kiba uri mu bahanzi bakomeye muri Tanzania ari naho hazabera ibirori byo kwinjiza abantu mu mwaka mushya wa 2026.
Tariki ya 1 Mutarama 2026 hateganyijwe umunsi wahariwe abakundana ‘Couples Night’ bazacurangirwa Karaoke.
Ni mu gihe ku wa Kabiri, ari na wo munsi wa nyuma hazaba ‘Kigali Turi Outside” ahagereranyijwe n’akabyiniro kazashyirwa hanze hazaba hari n’abavanga imiziki benshi bagezweho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!