00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali wibutse abari abakozi ba Perefegitura y’Umujyi wa Kigali bazize Jenoside

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 16 June 2023 saa 11:21
Yasuwe :

Kuri uyu wa 16 Kamena 2023 , Umujyi wa Kigali wibutse abahoze ari abakozi ba Perefegitura y’Umujyi wa Kigali bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyitabiriwe na Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Mukabagwiza Edda, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Ibuka, Ahishakiye Naphtal, abahagarariye inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano, abo mu miryangwo y’abibukwa ndetse n’abandi baje kwifatanya na bo.

Mu kiganiro cyatanzwe n’Umukozi wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe) akaba n’umushakashatsi, Bimenyimana Valens, yakomoje ku mateka y’u Rwanda mbere y’umwanduko w’abakoloni, uko abanyarwanda babibwemo amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’uko Perefegitura ya Kigali yakozwemo Jenoside yakorewe Abatutsi muri icyo gihe.

Yavuze uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe ubukana budasanzwe mu Mujyi wa Kigali, kuko ari ho hateguriwe hakanatorezwa mu buryo buhambaye abagera ku 1700 mu bayikoze, hakaba na bariyeri zigera kuri 80 zategerwagaho Abatutsi ngo bicwe.

Ati ‘‘Ubukana rero bwa Jenoside mu Mujyi wa Kigali burasobanurwa n’iyo myiteguro yo ku rwego rwo hejuru, birasobanurwa n’ayo maboko menshi yari ari muri icyo gikorwa kandi gishyize hamwe, bigasobanurwa n’inzego zari zihari z’ubuyobozi zibishyigikiye’’.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko abayobozi bari bariho icyo gihe bagize ubugwari ntibarinde abo bafite mu nshingano, ko ari isomo ku bayobozi bariho ubu kugira ngo bazane impinduka nziza m miyoborere yabo.

Ati ‘‘Kwibuka ku rwego rw’Umujyi wa Kigali Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biduha umwanya wo kuzirikana ku ruhare rw’ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, icyo gihe abayobozi bateshutse mu buryo bukomeye cyane ku nshingano z’Ubuyobozi zo kurinda no kurengera abaturage bari bashinzwe’’.

Uwahagarariye imiryango y’abibukwa, Bune Pascal ufite umubyeyi wazize Jenoside yakorewe Abatutsi wakoreraga Perefegitura y’Umujyi wa Kigali, yatanze ubuhamya bw’uko umubyeyi we yishwe, asaba abarokotse gukomera ntibaheranwe n’ayo mateka.

Ati ‘‘Ibyo byose twagiye tubicamo ariko tugira amahirwe y’uko byibuze mu miryango twibuka uyu munsi hari abarokotse, amashami yarashibutse. Turi mu rugamba rwo kubaka igihugu natwe dutera imbere nk’abandi Banyarwanda’’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Ibuka, Ahishakiye Naphtal na we yibukije abitabiriye iki gikorwa babuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ko bakwiye gukomera kuko bikomeza n’abandi.

Yavuze ko ibibi byose byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi byacurirwaga mu Mujyi wa Kigali bigakwirakwizwa mu tundi duce tw’igihugu, ibyatumye uyu mujyi ugira uduce turimo imiryango myinshi yazimye.

Akarere ka Kicukiro ni aka kane mu gihugu mu kugira imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gafite 849 yari igizwe n’abantu 3,787. Gasabo iri ku mwanya wa gatanu ifite imiryango 815 yazimye, yari igizwe n’abantu 3,666.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Mukabagwiza Edda yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagize umutima wo gukomera no kugira ubutwari bwo kubabarira, ko ari bimwe mu biri kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rushya kandi ruzira Jenoside.

Yabasabye gutekana kuko ubutegetsi bubi bwasimbuwe n’ubuyobozi bwiza, asaba abitabiriye iki gikorwa muri rusange gusigasira ibyiza byagezweho mu gukomeza kubakira hamwe igihugu n’abandi Baturarwanda.

Umujyi wa Kigali wibutse abari abakozi b’iyahoze ari Perefegitura y’Umujyi wa Kigali bazize Jenoside yakorewe Abatuts\i mu 1994
Abayobozi bitabiriye iki gikorwa basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira Abatutsi basaga ihihumbi 25 barushinguwemo
Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Mukabagwiza Edda, yashimye ubutwari bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagize umutima wo kubabarira ababiciye
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko abayobozi bariho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bagize ubugwari ntibarinde abo bafite mu nshingano, asaba abayobora ubu kuzana impinduka nziza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages