Lionel ni umukinnyi w’ikipe ya Patriots BBC, yanakinnye mu makipe atandukanye arimo APR BBC, Espoir BBC ndetse no mu ikipe y’igihugu. Uretse gukina anabifatanya no gukora umuziki ahanini w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Umukunzi we, Lauren Richardson na we ni umucuranzi wa Violon [yayicuranze mu gitaramo cya Gala Dinner cyatumiwemo The Ben], mu buzima busanzwe akora mu ishami ry’itumanaho mu ruganda rwa Skol.
Hakizimana Lionel usengera muri Women Foundation Ministries yatunguye umukunzi we Lauren Richardson amwambika impeta imuhamiriza urukundo [fiançailles] ubwo bari bagiye gusangira n’inshuti zabo ahitwa muri Meraneza kuri Mont Kigali kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2017.
Iyi mpeta Lionel yayambitse umukunzi we mu birori byahuriranye no kwizihiza isabukuru ya Lauren y’imyaka 26 amaze avutse. Bari batumiye inshuti zabo za hafi gusa.


















TANGA IGITEKEREZO