Umwe mu bakozi ba RwandAir yashyize ifoto kuri Instagram agaragaza ko Ben Affleck ari i Kigali kuko bifotoreje ku kibuga cy’indege i Kanombe. Amakuru agera kuri IGIHE ahamya ko Ben Affleck yageze mu Rwanda kuri uyu wa 29 Gicurasi 2017 gusa gahunda yamuzanye ntiramenyekana; ku mbuga nkoranyambaga akoresha Affleck nta kintu yigeze yandika ku rugendo rwe.
Si ubwa mbere Ben Affleck aje mu Rwanda ye ku Rwanda kuko ahaheruka mu mwaka wa 2007, icyo gihe yari aje kuhatangiza ibikorwa binyuranye by’ubucuruzi.
Ben Affleck ni inshuti ikomeye y’u Rwanda ndetse akunze kwifatanya na rwo mu gihe cy’ibyago ndetse akagaragariza umutima w’urukundo afitiye Abanyarwanda muri rusange.
Ben Affleck ni umukinnyi,umwanditsi , umuhanga mu kuyobora filime, akaba n’impirimbanyi y’amahoro.
Yavutse tariki 15 Kanama 1972 i California mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika maze, mu mwaka wa 2005 yashakanye na Jennifer Garner babyarana abana batatu. Muri Nyakanga 2015, Ben Affleck na Jennifer Garner bafashe umwanzuro wo gutandukana burundu, buri wese aca inzira ze.
Ben Affleck ni umukinnyi uzwi cyane ku Isi


















TANGA IGITEKEREZO