Uyu mukino werekanywe kuri uyu wa 12 Mata 2018 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ahari hahuriye imbaga y’urubyiruko rwiganjemo urwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Generation 25 ni umukino urimo uruhurirane rw’imbyino, indirimbo, imivugo no kubara inkuru.
Bimwe mu bibazo byagaragajwemo ni abana babaye imfubyi kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, abavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu aho banzwe n’imiryango yabo, bitwa abana b’abicanyi, ba nyina bagashaka kubiyicira ubwabo.
Uretse kwangwa n’imiryango, abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu harimo bamwe bavukanye ubwandu bwa Virusi itera Sida bandujwe n’Interahamwe.
Uyu mukino kandi ugaragaza ibibazo uruhuri byibazwa n’abana bavutse ku babyeyi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baba basa n’abikoreye ibyaha byabo kandi ari inzirakarengane.
Generation 25 ugaragaza ko nubwo uru rubyiruko rwahuye n’ibi bibazo bitandukanye, runafite icyizere cyo kwibuka no kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza ruzira ivangura n’urwango.
Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard wari umushyitsi mukuru, yavuze ko ubuhanzi bwakoreshejwe mu kubiba amacakubiri mu banyarwanda, ashima Mashirika iri kubukoresha mu kubiba amahoro n’urukundo.
Yagize ati “Iyo urebye ku Rwanda, dufite amateka mabi urebye uko ubuhanzi bwakoreshejwe nk’intwaro yo gusenya umuryango wacu. Dutewe ishema nka guverinoma n’itorero, kuba dufite Hope n’itsinda rye bateza imbere umuco w’amahoro bakoresheje ubuhanzi.”
Uyu mukino wateguwe mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagaragazwa n’ibibazo bitandukanye bamwe mu bavutse mu gihe cya Jenoside cyangwa se nyuma yayo bagiye bahura nabyo.



















TANGA IGITEKEREZO