Uyu mukinnyi wa filime, ikinamico, umubyinnyi, umusizi, n’ibindi yaserukanye umukino yise "Seen, Heard, Felt", ukaba umwe mu yishimiwe cyane kuri uyu munsi.
Ni umukino ukinwa n’abantu babiri watewe inkunga na Aegis Trust mu bukanguramba bwayo bugaruka ku bwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore mu bikorwa bigamije kubaka sosiyete.
Muri uyu mukino, hanagaragaramo indirimbo ebyiri zitandukanye ziri mu njyana ya Hip Hop nk’umuziki ushobora kumvwa na benshi cyane cyane mu rubyiruko.
Mu kiganiro gito uyu muhanzi yagiranye na IGIHE, yavuze ko uyu mukino ari umwe mu bikorwa bitandukaye ateganya kuzamurikira abanyarwanda.
Ati "Igitekerezo kigaruka ku bantu babiri basanzwe baganira ku bintu bikomeye bibera muri sosiyete babamo, ariko binyuze muri Podcast. Nyuma nibwo biyemeza kugaruka ku ngingo y’uburyo umugabo ashobora gukoresha amahirwe afite akunganira umugore n’abandi muri rusange, bagakora iby’ubaka sosiyete."
"Ibingibi bisa n’ibirangiye gusa hari n’ibindi ndimo gutegura birimo album ebyiri, harimo ijyanye n’imivugo igaruka ku mateka y’u Rwanda, indi nayo ijyanye n’uyu mukino mubonye uyu munsi."
Usibye Malaika Uwamahoro na Sema Sole, uyu munsi wa kabiri wa Ubumuntu Arts Festival wanyuzemo abandi bataramyi barimo abanyeshuri ba Agahozo Shalom, bakinnye umukino bise "Ngabitsinze."
Uyu mukino wahanzwe n'itsinda ry'abanyeshuri ryitwa "Agahozo-Shalom Youth Village Isano Isangiwe", ugaruka ku nkuru y'umwana w'umukobwa wirukanywe iwabo kubera ko yanduye virusi itera sida yakuye ku mubyeyi we wafashwe ku ngufu.
Uyu mukobwa yanga guherwana n'ibyamubayeho agashaka itsinda ry’abanyempano yiyungaho, agatinyuka akagaragaza impano ye yo kubyina kugeza abaye umuntu ukomeye.
Nyuma yo kugagaragaza impano yagiye mu gitaramo afatanya n'abandi barimba indirimbo zishimiwe na benshi zirimo "Umugisha" ya Andy Bumuntu ,"Big Time" ya Yvan Buravan na "We are the World", indirimbo yo mu 1985 ishishikariza ibikorwa b’ubugiraneza yahanzwe n’abahanzi basaga 47 bayobowe na Michael Jackson na Lionel Richie.
Aba banyeshuri bakurikiwe na Oba Music bo muri Nigeria bari bataramiye mu Rwanda ku nshuro ya mbere.
Indirimbo baririmbye zikubiye mu butumwa bise "Ise Oluwa " bagaragaje imbaraga n’ubumuntu Imana yaremanye ikiremwa muntu.
Ballet de Barcelona yo muri Espagne bo bakinnye umukino bise "Tongues" ugaragaza imbaraga z’ijambo cyangwa igiterezo cy’umuntu umwe, n’uburyo gikwirakwira mu bandi.
Abandi bataramye kuri uyu mugoroba barimo Stella wari waturutse muri Kenya, Kiba Trio wo muri Afurika y'Epfo n’itsinda Iron Skulls ryo muri Espagne.
Iri serukiramuco ngarukamwaka riri kuba ku nshuro ya cyenda, rirasozwa kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023. Mu minsi itatu rimaze, ribera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Ibyihariye ku mukino Malaika Uwamahoro na Sema Sole baserukanye mu Ubumuntu Arts Festival
Abanyeshuri ba Agahozo Shalom batunguye Andy Bumuntu uko bitwaye mu Ubumuntu Arts Festival































Ibitekerezo 0