00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukobwa Andy Bumuntu yifuza kugira umugore

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 16 November 2023 saa 07:39
Yasuwe :

Kayigi Andy Dick Fred [Andy Bumuntu] uri mu bahanzi bagezweho mu muziki w’u Rwanda ukundirwa imiririmbire n’imyandikire ye, yagarutse ku bintu bibiri yifuza ku mukobwa wazavamo umugore umubereye.

Uyu muhanzi w’imyaka 28 ubwo yari mu kiganiro asanzwe akora cya Kiss Breakfast yagaragaje ko mu bintu yifuza ku mukobwa wazamubera umugore harimo kubaha no gukora cyane.

Ati “Ni ibintu bibiri ikintu cya mbere ni ukubaha ndavuga umuntu wiyubaha akubaha n’umuntu babana.”

“Icya kabiri ni ukora cyane, kuba uri umuntu ubyuka mu gitondo ukifuza iterambere, njyewe ndakora cyane ndifuza umuntu nawe ufite inzozi ze kugira ngo mubere ikibatsi nawe ambere ikibatsi. Ni wa muntu ubyuka mu gitondo afite intego cyangwa inzozi zo kuba igihangange.”

Andy Bumuntu yakomeje avuga ko iby’uko umuntu asa inyuma atabirebaho cyane.

Ati “Uko umuntu asa inyuma ni cyo kintu kiza nyuma y’ibindi, kenshi na kenshi usanga abasore berekana abakobwa bakunda ariko umugore wawe wihitiyemo usanga atandukanye n’abo bakobwa.”

Uyu muhanzi umaze imyaka irindwi amuritse indirimbo ye ya mbere, kugeza ubu nta mukobwa aratangaza nk’umukunzi we.

Andy Bumuntu ni umwe mu bahanzi barangwa n’indirimbo zuje amagambo meza y’urukundo mu njyana ya Blues ahuza na gakondo nyarwanda, bituma yigarurira imitima ya benshi mu bakobwa bakunda muzika.

Mu bintu Andy Bumuntu atitaho cyane harimo uko umukobwa asa inyuma, ibyo ngo biza nyuma y'ibindi byose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages