Ni mu majonjora y’amarushanwa ya Miss Rwanda 2018 yabereye mu Karere ka Rubavu ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2018.
Uyu mukobwa Uwase Fiona uvuga ko akomoka ku Mwami Kigeli III Ndabarasa, ari muri batandatu bemerewe gukomeza. Benshi bamuvuzeho ndetse n’akanama nkemurampaka katunguwe n’uburyo avuga imyirondoro ye ‘ibintu byaherukaga kubaho muri 2016 Mutesi Jolly yiyamamaza’.
Mu mwaka wa 2016, Mutesi Jolly na we yaratunguranye yinjira mu irushanwa avuga ko ari umwe mu bana bakomoka mu buvivure bw’umwami Kigeli IV Rwabugiri. Yatangariwe cyane kubera uburyo yatondekanyaga igisekuru cye uhereye kuri se Serwiri mwene Budeyi, Budeyi wa Mushi, Mushi wa Rwamparage, Rwamparage wa Rwandima, Rwandima ya Mushikazi, Mushikazi wa Semugazi, Semugazi wa Ndabarasa, Ndabarasa wa Kigeli Rwabugili.
Undi mukobwa na we yavuze ko yitwa “Uwase Fiona wa Rurangwa, Rurwangwa wa Buhigiro, Buhigiro wa Bihashya, Bihashya wa Karingari, Karingari ka Mucocori, Mucocori wa Semugaza, Semugaza wa Kigeli Ndabarasa.”
Umwe mu bakemurampaka witwa Dr.Higiro Jean Pierre yabajije Uwase niba koko igisekuru avuga ari cyo akomokamo abishimangira adashidikanya. Uyu mukobwa wize Ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye yavuze ko muri kamere ye ‘akunda umuco n’amateka y’u Rwanda’ ari nacyo yifuza kuzaha imbaraga aramutse atsinze.
Yagize ati “Ndamutse mbaye Nyampinga w’u Rwanda icya mbere nakora ni ukuzagarura umuco nyarwanda […] Nasanze ikintu cyazadufasha kwihuta mu iterambere ari ukugarura umuco wacu nkurikije ibihugu byagiye bitera imbere, nasanze ikintu cyatumye bihuta mu iterambere ryabo ari uko bakomeye ku muco wabo.”
Uwase Fiona yongeraho ati “Ngiriwe icyizere nkaba Nyampinga w’u Rwanda nakorana na Minisiteri zibishinzwe hagashyirwaho isomo ryitwa umuco.”
Uwase Fiona w’imyaka 20 avuka ku Gisozi mu Karere ka Gasabo aho abana n’umuryango we, ni we mfura mu bana bane avukana na bo. Ngo afite icyezere ko azatsinda iri rushanwa akaba Nyampinga usimbura Iradukunda Elsa.



















TANGA IGITEKEREZO