00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukobwa usezererwa muri Miss Rwanda aherekezwa ate?

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 January 2019 saa 11:44
Yasuwe :

Higiro Joally yabaye umukobwa wa mbere wasezerewe mu mwiherero wa Miss Rwanda nyuma yo kubura amahirwe yaba mu manota yatanzwe n’Akanama Nkemurampaka, mu majwi y’ubutumwa bugufi ndetse n’abakobwa bagenzi be ntibamuhitamo ngo agumane nabo.

Igikorwa cyo gutoranya umukobwa usohoka mu mwiherero wa Miss Rwanda cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019.

Abakobwa bose uko ari 20 bari babanje guhabwa ikizamini cyo kuvugira mu ruhame buri wese agatanga ibitekerezo Akanama Nkemurampaka gahitamo 13 bagomba gusigara.

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Teddy Kaberuka hamwe na Gatalayika Uwamaliya Angelique.

Gatalayiha wari muri aka kanama yavuze ko “Mu gutanga amanota twagendeye cyane ku buryo bitwara, uko bavuga, uburyo bahagarara, uburyo bareba abantu, uburyo bigirira icyizere, uburyo bafata ibintu mu mutwe, uburyo batanga ubutumwa n’uburyo umubiri wabo ugaragaza ibyiyumviro byabo.”

Abarimo Uwase Muyando Claudine, Niyonsaba Josiane, Tuyishimire Cyiza Vanessa, Mukunzi Teta Sonia, Ricca Kabahenda Michaella, Uwase Sangwa Odille, Umukundwa Clemence, Inyumba Charlotte, Uwihirwe Yasipi Casimir, Nimwiza Meghan, Umurungi Sandrine, Igihozo Darine na Murebwayire Irene nibo batoranyijwe n’Akanama Nkemurampaka.

Mu rutonde rw’amanota yo kuri SMS, Higiro ntabwo yari yabashije kuza muri batanu ba mbere kuko Mwiseneza Josiane yari imbere na 35 114, Bayera Nisha Keza amukurikira na 14 527, Uwicyeza Pamella afite 12 467, Gaju Anitha afite 11 793 na Mutoni Olive wari ufite 9 587. Undi we yari ku mwanya wa 11.

Higiro Joally na Mugabo Teta Ange Nicole basigaye imbere ubwo abandi bahamagarwaga ngo bakomeze umwiherero kubera ko yaba mu majwi yo kuri SMS no mu y’Akanama Nkemurampaka batari babashije kuza mu myanya y’imbere.

Aba bakobwa uko ari 18 bari bamaze kubona amahirwe bahawe udupapuro ngo bahitemo ugomba gusigara. Mu gutoranya baha amahirwe Mugabo Teta Ange Nicole naho Hirwa ahita ajya gufata ibikapu bye yerekeza iwabo Kibagabaga.

Mbere yo kujya mu cyumba cyabereyemo iki gikorwa abakobwa bose bari babwiwe ko bagomba gupakira ibintu byabo kuko nta n’umwe wari uzi niba atari we uri butahe.

Umukobwa watashye yatangajwe saa yine n’igice z’ijoro mu kiganiro cyacishijwe kuri RBA, kigasiga abantu bibaza byinshi.

Hari abibajije uburyo yatashye igicuku kinishye aho kuba yacumbikirwa agataha bukeye. Ikindi abantu bibazaga ku mutekano w’uyu mukobwa mu watashye mu ijoro.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Rwanda Inspiration BackUp itegura Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonné, yatangaje iyo umukobwa agiye gutaha ibintu byose biba byateguwe ku buryo nta kibazo ashobora kugirira mu nzira.

Ati “Abakobwa barabyisabiye ko usezerewe yajya ahita ataha, iyo ari mu mwiherero aba ari gutozwa. Tuba twamuteguriye ibintu byose birimo imodoka imutwara ikamugeza iwabo n’abakobwa babiri bari mu ikipe y’abategura Miss Rwanda baba bagomba kumuherekeza bakamugeza iwabo, bakabona kugaruka”.

Yakomeje avuga ko uretse ibi, umukobwa usezerewe agezwa mu rugo abagize itsinda rya Miss Rwanda ryamuherekeje bakaganiriza ababyeyi be bakamenya neza ko yashyitse amahoro.

Ku bantu baba bibajije impamvu uyu mukobwa atacumbikirwa ngo atahe mu gitondo, Ishimwe avuga ko atari ngomba cyane ko aba atari mu bagomba gukurikirana inyigisho.

Ati “Urumva abandi bakobwa bahita batangira gahunda zisanzwe z’umwiherero rero kumufata ukajya kumwicaza ahantu wenyine ntabwo byaba ari byiza, kandi noneho n’abakobwa baba bashaka kujya iwabo, baba babyifuza.”

Ishimwe yabwiye IGIHE ko kuba umukobwa yasezerwa ari ikintu gisanzwe kuko we ubwe aba yarateguwe. Ati “ Ni ibisanzwe! Abakobwa barateguwe barabizi. Bagenda banaganira n’abamuherekeje cyane ko aba ari abakobwa baba basanzwe babana nawe”.

Hari andi ko Higiro nyuma yo gusezerwa yahise agira uburwayi butunguranye kubera kunanirwa kubyakira gusa Umuyobozi wa Rwanda Inspiration BackUp yavuze ko atari byo.

Buri munsi kugeza ku wa Kane w’iki cyumweru, umukobwa umwe azajya asezererwa mu mwiherero wa Miss Rwanda.

Amatora yo kuri SMS atangira buri saa mbiri z’umugoroba za buri munsi akageza saa kumi n’ebyiri z’umunsi ukurikiyeho. Mu guha amahirwe umukobwa ushyigikiye wandika ijambo ‘Miss’ ugasiga akanya ukandika nimero y’umukobwa ushaka guha amahirwe ukohereza kuri 73 33.

Higiro Joally yabaye umukobwa wa mbere usezerewe muri Miss Rwanda ya 2019
Abakozi ba Hotel nibo bamutwaje ibikapu bamugeza ahari imodoka yamucyuye
Yinjiye mu modoka asubira iwabo mu rugo
Bakimara kuvuga ko Higiro Joally atashye, bahise bamutwaza ibikapu bye arasohoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages